Inzozi ze ni Netflix!  Rusine yahamije ko azasubiramo “Inkuru ya Rusine”

Inzozi ze ni Netflix! Rusine yahamije ko azasubiramo “Inkuru ya Rusine”

 Nov 24, 2022 - 02:42

Umunyarwenya Patrick Rusine yatangaje ko yifuza kwerekanwa ku rubuga rwerekana filimi rwa Netflix rusanzwe rucuruza filime ku Isi.

Umunyarwenya uhagaze neza kuri ubu, Patrick Rukundo wamamaye nka Rusine, nyuma yo gukora igitaramo cyamwitiriwe “Inkuru ya Rusine” kikagenda neza, yatangaje ko atanyuzwe ndetse ko ashaka ko kizongera kikabera muri BK Arena aho kubera Camp Kigali nk’uko byari byagenze.

Uyu musore yavuze ko kandi nzozi ze aruko icyo gitaramo cye kizerekanwa na kompanyi ya Netflix, inzobere muri sinema.

Ati “Umunsi umwe nzakora urwenya rudasanzwe “Inkuru ya Rusine”. muri Arena kandi icyo gitaramo kizerekanwa kuri Netflix”.

Kuya 28 Kanama 2022 nibwo Patrick Rusine yakoze igitaramo cyiswe “Inkuru ya Rusine” kikitabirwa ku rwego rwo hejuru, iki gitaramo cyateguwe na Arthur Nation iyoborwa na Arthur Nkusi.

Kuri ubu uyu munyarwenya akorera radio Kiss fm nyuma yo gusezera kuri Power fm.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Uyu musore asanzwe agaragara muri filime yitwa “Umuturanyi” ya Clapton Kibonge ndetse mu minsi ishize yagaragaraga muri filime y’urwenya yitwa “Mugisha na Rusine” asanzwe ahuriramo na Clapton Kibonge.