Davido n'umukunzi we  bakoze ubukwe nyuma yo gupfusha umwana

Davido n'umukunzi we bakoze ubukwe nyuma yo gupfusha umwana

 Nov 15, 2022 - 14:44

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido n’umukunzi we Chioma, nyuma y’iminsi bapfushije umwana w’umuhungu w’imyaka itatu bakoze ubukwe.

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Africa Davido, biravugwa ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Chioma bamaze iminsi mike bapfushije umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika imyidagaduro, nka “Pmnewsnigeria” biravuga ko Davido n’umukunzi we Chioma Rowland bakoze ubukwe kuya 06 Ugushyingo 2022, ibirori byabereye mu rugo rwa papa wa Davido byitabirwa n'abagize n'imiryango yabo bombi ba hafi.

Ibi bitangazamakuru bivuga ko nta camera ifotora yari yemewe ndetse ko nta n’amafoto yari yemewe gufatishwa telefoni.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Nk’uko tubikesha ibi binyanyamkuru, Chioma umukunzi wa Davido, umwana wabo akimara kwitaba Imana ngo yarihebye cyane hafi yo kwiyahura kuburyo Davido yisanze agomba gukomera akanamukomeza kandi uburyo bwo kumukomeza bwari ugukora ubukwe kugirango amwizeze ko azamukunda iteka.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana kuya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine.

Mbere y’uko umwana wabo yitaba Imana, Davido yari yatangaje ko umwaka wa 2023 aribwo bazakora ubukwe, bakaba batunguranye babukoze umwana wabo akitaba Imana.