Ni iki Shakira yariye i Miami cyatumye ubuzima bwe buhinduka?

Ni iki Shakira yariye i Miami cyatumye ubuzima bwe buhinduka?

 May 14, 2023 - 12:48

Nyuma yo kugera Miami, Shakira ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo bugaragara.

Umuhanzikazi Shakira wakunzwe mu ndirimbo “Hips Don’t Lie” yimukiye i Miami ku mugaragaro muri Mata, asiga Barcelona - hamwe na Gerard Piqué.

I Miami, Shakira asanzwe akundwa kandi yakiriwe n'urungano rwe mu mumuziki nka Emilio Estefan, Prince Royce, na Manuel Turizo.

Bose bagaragaye hamwe vuba aha mu gitaramo cy'umucuranzi Juan Luis Guerra i Fort Lauderdale.

Shakira ubuzima bwarahindutse nyuma yo kugera muri Amerika[Getty Images]

Estefan yagize ati: "Igihe nahuraga na Shak, ntabwo yavugaga icyongereza." Ati: “Ntabwo yatekerezaga ko ashobora gukora alubumu mpuzamahanga. Ariko njye na Gloria [Estefan] twaramwizeye. Gloria yamwigishije icyongereza, amufasha muri studio, aramusunika. Shakira yabonye intsinzi muri Miami, mu buryo bumwe, kandi yakuriye hano.

Amakuru avuga ko Miami yamwe ari mu rugo rwa Shakira n’ubuhungiro bwe. Ngo nubwo yabaye muri Espagne igihe kinini, Miami yamwe ari ahantu akunda.

Shakira akikijwe kandi n'umuryango, harimo ababyeyi be na murumuna we Antonio.

Gahunda ye yo gushyigikira umuryango we yanagaragaye mu cyemezo yafashe cyo gusubira i Miami, cyane cyane kubera ubuzima bw'ababyeyi be.

Umwaka ushize, ise, William Mebarak Chadid, ufite imyaka 91, yaguye nabi muri Barcelona, naho nyina Nidia na we agira uburwayi bwo mu maraso, bituma atinda kwimukira i Miami amezi make.

Shakira arakunzwe muri Amerika[Getty Images]

Tugarutse ku binezeza Shakira i Miami, Estefan yagize ati: "Abantu bose bifuza kuba i Miami. Hano, abantu benshi bafasha Shakira mu kwiyakira, ntabwo ari njye na Gloria gusa. Iyo asohotse, abantu bose baramuhobera. Yumva urukundo kandi akishima.”

Yashoje agira ati:”Miami izana amahirwe mu buzima bwe. Abantu bose bamwakiriye neza kandi baramukunda.”