Ibyaranze igitaramo Prosper Nkomezi yakoreye I Huye

Ibyaranze igitaramo Prosper Nkomezi yakoreye I Huye

 Feb 13, 2023 - 04:03

Nkuko yari amaze iminsi abyitegura n'abatuye i Huye babyitegura, umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Prosper Nkomezi yakoreye igitaramo kiza cyane i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ku munsi wahuriranye n'umukino wa APR FC na Rayon Sports, mu karere ka Huye hari habereye byinshi binshimisha abantu dore ko umuntu utisanga mu mupira w'amaguru kuri iki cyumweru yagiye mu gitaramo cya Prosper Nkomezi.

Gutangira kwinjira hari saa munani,  bamwe mu baguze amatike bari bamaze kuhagera bategeteje ko bakingurirwa bagatangira gufata ibyicaro byabagenewe nyuma y'aho gato nka saa munani n'igice nibwo batangiye kwinjiza abantu ariko nta kibazo cy'ubukererwe kibayeho cyane.

Uko amasaha yicumaga, niko n'abantu bake bo hanze ya Kaminuza bari baguze amatike barimo binjira gake gake naho abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bo bari bibereye mu bikorwa byabo bya buri munsi ariko barekereje ko batangira bagahita binjira.

Saa Kenda n'igice nibwo abantu batangiye kwinjira ari benshi byahise bituma abaramyi batangira kuririmba bikurura abantu bari hirya no hino batangira kwinjira ariko salle ya Main Auditorium itari ntoya ntabwo yari yuzuye neza ariko nta gihande kitari kirimo abantu uretse kuba hari intebe batarukga ariko nta cyuho kinini cyarimo.

Ntabwo byatinze cyane ku isaha ya saa kumi n'igice nibwo igiterane cyatangiye ku mugaragaro uwari wagiteguye Prosper Nkomezi abanza gushyira abantu mu mwuka mwiza w'igiterane ariko ava ku rubyiniro abantu bakimushaka cyane.

Umuhanzi Christian Irimbere niwe wahise akorera mu ngata Prosper Nkomezi akomeza gususurutsa abantu bari bamaze kwinjira ari nako abadafite amatike batangiye kwinjira kuko muri salle hari hakirimo imyanya n'abaguze amatike bicaye neza.

Papi Clever na Dorcas bari abatumirwa, nabo basusurukije abari bitabiriye nyuma yo kumva ijambo ry'Imana ariko ubwo amasaha yari yatangiye kwicuma hari abavuye hanze ya Kaminuza bashakaga kwitabira n'abanyeshuri bageze mu gihe cyo kujya gufata ifunguro rya Nijoro aho hari mu masaha ashyira saa moya.

Nta cyuho cyahabaye kuko abavaga mu mupira basanga abandi basohoka, bo bahitaga binjira ku buryo byari bigoranye kumenya umubare w'abantu bamaze gusohoka muri icyo gitaramo cyangwa se abamaze kwinjira navuye mu mupira.

Mu masaha ya saa moya abantu bose bahagurutse ari abafashijwe n'abashaka kwitabira, Prosper Nkomezi yongeye gutuma abantu bamwenyura aririmba indirimbo eshatu ari nazo baherekeresheje ijambo ry'Imana abantu barataha.

Nubwo itike yo kwinjira muri iki gitaramo yari amafaranga ibihumbi bibiri magana atanu (2,500) ku munsi w'ejo ku wa gatandatu nibwo batangiye kuyagabanya hakabaho no guciririkanya ku giciro cyo kwishyura itike.

Zimwe mu mpamvu bamwe batangaga ku kuba badashaka kwishyura amafaranga yagenwe, ni ukubera umupira wa APR FC na Rayon Sports wabaye Kandi nawoo bagomba kuwureba abandi bakemeza ko muri iyi minsi bakunze kuba barakoresheje amafaranga bitandukanye n'uko abateguye iki giterane bari kugitegura mu ntangiriro z'ukwezi.

Ibyo gushima muri iki gitaramo.

  • Ibintu byose byakozwe nk'uko byari byateguwe kuko  Nkomezi yabitangaje ko igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi.
  • Abantu bishyuye amatike binjiye neza bicara neza abandi baje kuza nyuma batarishyuye bajya ahasigaye hari imyanya.
  • Imiririmbire yari myiza kuri buri wese waririmbye ntako batagize ngo  abafana bishime.

Prosper Nkomezi ubwo yaririmbaga indirimbo ya nyuma asezera ku bari bitabiriye igitaramo.

Prosper Nkomezi yari yaje aherekejwe n'abantu batari bake baje kwifatanya nawe mu gitaramo cye.