Amafoto y'ubwambure bwa Rihanna yatumye bamwe bavugishwa

Amafoto y'ubwambure bwa Rihanna yatumye bamwe bavugishwa

 May 19, 2023 - 11:52

Rihanna yashyize hanze amafoto yambaye ubusa, ariko imbuga nkoranyambaga zahubanganye.

Rihanna yashimiwe na benshi, nyuma yo gushyira  kuri Instagram amafoto y’ubwambure bwe atwite. Uyu muhanzikazi, ubu utegereje umwana we wa kabiri n'umukunzi we ASAP Rocky, yashyize ahagaragara uko yari ameze atwite bwa mbere akoresheje amafoto yambaye ubusa, amafoto yafashe ibyumweru bike mbere yuko abyara.

Rihanna yashize hanze amafoto yambaye ubusa abafana be bayasamira hejuru

Uyu muhanzikazi w'imyaka 35 y’amavuko, yashyizeho amafoto arindwi agamije guha icyubshiro  inda ye ya mbere.

Muri aya mafoto kandi, RiRi yambaye ubusa hose, uretse ibiganza byari bipfutse amabere ye gusa.

Rihanna yibarutse umwana we wa mbere muri Gicurasi 2022 amwita RZA. Ikindi kandi, aheruka gushimisha abafana be mu birori bya Super Bowl halftime show, kuko uretse kubataramira bidasanzwe, yanabatangarije ko atwite inda ya kabiri.

Rihanna yavuze ko aya mafoto ari mu rwego rwo kwizihiza itwita rye rya mbere

Abayoboke b'uyu muhanzikazi bamushimye cyane kubera umutima ukomeye yagize wo gufata amafoto nk’aya, kandi atwite. Umufana umwe yagize ati: "Umugore utwite mwiza cyane ku isi. Utuma gutwita bisa neza kandi binaryoha icyarimwe!”

Undi yagize ati:”Ukwiye kwitabwaho no kurindwa nk’umwamikazi! Uko ni ko niyumvise ubwo nabonaga aya mafoto!”

Niba wifuza kureba aya mafoto ya Rihanna yavugishije benshi, sura link iri hasi.

https://www.instagram.com/p/CsZwjVyorJx/?igshid=NTc4MTIwNjQ2YQ==