Ba Nyampinga baryumyeho abandi bagaragaza amarangamutima kuri Prince Kid na Miss Elsa

Ba Nyampinga baryumyeho abandi bagaragaza amarangamutima kuri Prince Kid na Miss Elsa

 Mar 3, 2023 - 07:20

Kuri uyu wa kane, Ishimwe Dieudone wamenyekanye nka Prince Kid na Miss Elsa bakoze ubukwe mu murenge mbere y'uko Prince Kid asubira imbere y'urukiko kuburana.

Kuri uyu wa kane tariki 02 werurwe ku gicamunsi  ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye kuvuga ku bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa ariko kubona amakuru bikaba byari ingorabahizi kuko haba ba nyiri ubukwe cyangwa abatumirwa, bose bari baruciye bararumira.

Miss Elsa ufatwa na benshi nkaho ariwe mukobwa wagaragaje urukundo rutaryarya ubwo Prince Kid yari afunzwe akamurwanira ishyaka bikagera ubwo nawe abigenderamo agafungwa, yaraye abaye umugore wa Prince Kid mu buryo bwemewe n'amategeko.

Abantu benshi bari biteze ubu bukwe nyuma y'uko Prince Kid afunguwe, yahise atangira gusabwa n'abantu benshi kurongora Miss Elsa kuko urukundo yamweretse bizagorana ko hari undi warumwereka.

Byabaye nko korosora uwabyukaga, kuba abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabye ko bashyingirana, Prince Kid nawe yahise agaragaza ko yanyuzwe n'urukundo rwa Elsa ahita amugira umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko.

Abantu benshi bashimishijwe n'ubu bukwe bwabo bombi n'ubwo abenshi batabashije gutaha ubukwe bwabo kubera kugirwa ubwiru cyane.

Abantu bakimara kubona ubukwe bwabo, icyari gisigaye kwari kumenya bimwe mu bitekerezo bya bamwe mu baba hafi ya Prince Kid ndetse na Miss Elsa.

Bamwe mu bari bitezwe, ni ababaye  ba nyampinga b'u Rwanda mu bihe byatambutse ndetse n'abakoranaga na Prince Kid mu gutegura amarushanwa y'ubwiza hano mu Rwanda.

Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda wa 2012 agaragiwe na Miss Natasha Uwamahoro ndetse na Miss Ariane Murerwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "congratulations bantu bange, ndishimye ku bwanyu"

Miss Grace Bahati wabaye Miss Rwanda wa 2009 icyo gihe akaba yari ahagarariye intara y'amajyepfo, yagize ati "congratulations Elsa na Kid, Imana ibajye imbere muri byose"

Miss Muheto yashimiye Prince Kid na Elsa ku ntambwe bateye yo kubana nk'umugabo n'umugore mu gihe bivugwa ko bimwe mu byo Prince Kid yafungiwe harimo n'amajwi Miss Muheto yamufashe barimo baganira.


Miss Nimwiza Megan wabaye Miss Rwanda wa 2019, nawe yagaragaje ibyishimo byinshi kubwo kubona aba bombi bakoze ubukwe ati " congratulations ndishimye cyane ku bwanyu"



Si abo gusa kandi, kuko uretse abo bakoranaga na Prince Kid ndetse n'ababaye nyampinga w'u Rwanda, hari abandi mu ngeri zitandukanye bishimiye ubu bukwe bw'aba bombi.

Umunyamakuru Irene Murindahabi nawe yagaragaje ibyishimo bye agira ati "ni ubwa mbere umuntu arongoye undi bikankora ku mutima"



Abanyamakuru benshi biganjemo abo mu mikino nabo bagaragaje imbamutima zabo bishimira ubu bukwe bwa Prince Kid, muri abo banyamakuru harimo Imfurayiwacu Jean Luc, Jado Dukuze, Kayishema, Mutesi Scovia ndetse n'abandi batandukanye.



Muri bamwe bari bategerejwe kureba icyo batangaza nyuma y'ubukwe bwa Prince Kid na Elsa ariko bakaryumaho harimo, Miss Mutesi Jolly, Miss Uwicyeza Pamella, Kayumba Darina n'abandi bari mu bateguranaga irushanwa rya Miss Rwanda. 

Mbere y'uko Prince Kid asubira kuburana, yabanje gusezerana na Miss Elsa.