Platin P yahishuye iby’umushinga we wapfubye wo gushinga igitangazamakuru

Platin P yahishuye iby’umushinga we wapfubye wo gushinga igitangazamakuru

 Mar 6, 2026 - 17:58

Umuhanzi Platin P yatangaje ko yari afite gahunda wo gutangiza igitangazamakuru, ariko biza kurangira abiretse.

Platin yavuze ko muri gahunda ze yari afite gahunda yo gushyiraho igitangazamakuru, ariko yaje guhindura ibitekerezo bitewe n’uko atari asobanukiwe neza uburyo yabibyaza umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Platin yasobanuye ko we ku giti cye atigeze akora itangazamakuru nk’umukozi uhembwa, ahubwo ko yari ari kwimenyereza umwuga.

Yagize ati:“Itangazamakuru sinigeze ndikora; ibyo nakoze byari igeragezwa. Nta gihe nigeze mba umunyamakuru uhembwa ngo ndi mu kazi.”

Abajijwe icyamugarura kurikora yasubije ko icyamugarura mu mwuga w’itangazamakuru ari ukurishoramo imari agatanga akazi ku bandi.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko akiri kwiga uburyo bwo gushyira mu bikorwa uwo mushinga, kandi bishobotse akabona inzira nziza, ashobora kuwukomeza mu bihe biri imbere.

Uyu muhanzi utakibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music yigeze gucamo nk’umuhanzi, akomeje gufatanya na ryo mu mishinga igiye itandukanye dore ko afitanye album n’umwe mu bahanzi baribarizwamo, Nelly Ngabo bari no muri gahunda yo kwamamaza iyi album bise Vibranium, 

Gusa yemeza ko n’ubwo umwuga we ari umuziki, ariko afite n’ubushobozi mu itangazamakuru kandi ko ashobora kugaruka akabikora, nubwo uwo mushinga wari wapfubye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien