Aba bahanzi bombi basanzwe bazwiho gukorana mu buryo bwihariye kuko bagiye bahuriza imbaraga mu mishinga itandukanye y’indirimbo muri izi njyana zombi haba muri Afrobeats na R&B.
Nyuma yo gukorana indirimbo zitandukaye, kuri ubu bagiye no gushyira hanze album bakoranye, icyakora Davido nta byinshi yigeze yifuza kuyitangazaho birimo itariki, ukwezi n'indirimbo bizaba biyigize.
Muri 2019, bakoranye indirimbo Blow My Mind yabaye ikimenyabose ku Isi bituma na Chris Brown arushaho kwigarurira imitima y'Abanyafurika, ndetse n'izina rya Davido rirushaho kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi ishize aba bombi bongeye gukorana indirimbo iri kuri album ya gatanu ya Davido yitwa 5IVE, bakomeza kugaragaza gushyira hamwe n’ubwumvikane budasanzwe bagira muri uru ruganda rwa muzika.
Kuri ubu Davido ari mu bihe byiza byo kumenyekanisha album ye 5IVE, mu gihe Chris Brown na we akomeje ibitaramo n’indi mishinga ye ya muzika.
Nubwo ubu byamaze kujya ahagaragara, Davido yari yaratanze ibimenyetso by’iyi album mu biganiro bitandukanye, harimo n’aho yavugiye kuri 'Billboard Arabia na 'The Ebro Show', agaragaza ko uyu mushinga wamaze gutangira gutegurwa, anashimangira ko buri muhanzi ari kuwushyiramo imbaraga nyinshi mbere yo kuwushyira hanze.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
