Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku mazina ya Yago, aherutse kwinjira mu mwuga w'ubuhanzi aho mu gihe kitarenze amezi ane amaze gusohora indirimo eshanu.
Mu ndirimbo amaze gasohora harimo Suwejo yahereyeho, Si swingi, Umuhoza ndetse n'iyo yise rata akaba ari no mu myiteguro go gusohora indi ndirimbo.
Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na Audio mark, Umuhanzi Yago ndetse na Ish Kevin umaze kwerekana ubuhanga bwe mu muziki, baje mu bahanzi 10 bo kwitega mu muziki wabo.
Ish Kevin amaze kwemeza amahanga ko ari umuhanga nyuma y'uko umuhanzi Joe boy atangaje ko akunda Ish Kevin kubera ko aba afite imbaraga ku rubyiniro ndetse n'indirimbo ze zikaba zimeze neza, si uwo gusa kuko indirimbo ye yise "no cap" yashyizwe ku rutonde rw’igitangazamakuru cy’Abongereza GRM Daily rugaragaza ndirimbo zirindwi nziza ziri mu njyana ya Drill ku rwego rw’ Isi.
Uru rutonde uretse u Rwanda na Nigeria, nta kindi gihugu cyo kuri uyu mugabane w'afurika gifite abahanzi babiri kuri urwo rutonde rw'inyenyeri z'afurika mu minsi iri imbere.
Abandi bahanzi umunani basigaye bagaragiye aba babiri bakomoka mu Rwanda, harimo Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Kidi wo muri Ghana, Jeriq na Minz bo muri Nigeria, Mia Guisse wo muri Senegal , Bruce Africa wo muri Tanzania, MC Caro wo muri Liberia, John Frog wo muri Sudan y’Epfo na Kalen Cruz wo muri Africa y'epfo.
Yago na Ish Kevin bayoboye abahanzi bashya bo kwitega muri uyu mwaka
Mar 2, 2023 - 04:05
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago na Ish Kevin bagaragaye ku rotonde rw'abahanzi 10 bashyabo kwitega ko bazahesha ishema Africa.