Kuri tariki ya 1 Gashyantare 2023, nibwo MUKANGWIJE Rosine, we n'umugabo we TUYISHIMIRE Christopher bibarutse imfura y'umukobwa.
Aba bambikanye impeta tariki ya 17 Ukwakira 2021. Rosine akaba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 ariko ntiyagira amahirwe yo kuryegukana.
Yaje muri Miss Rwanda nyuma y'uko yari yegukanye irushanwa rya Miss Elegancy mu mwaka wa 2018 nubwo bashatse kurimwambura nyuma ariko akababera ibamba.
MUKANGWIJE Rosine wibarutse
Ku myaka 20 y'amavuko Miss Rosine yari afite, akaba aribwo yatwaye iri kamba. Kuri ubu akaba afite imyaka 23.
Nubwo yambuwe iri kamba rya Miss Elegancy, ariko magingo aya ntabwo baratora undi,bivuze ko ariwe ukiryambaye nubwo barimwatse ariko akanga kuritanga
MUKANGWIJE Rosine na TUYISHIMIRE Christopher bibarutse imfura yabo