Yimanitse nyuma yo gutegereza umushahara amaso agahera mu kirere

Yimanitse nyuma yo gutegereza umushahara amaso agahera mu kirere

 May 18, 2023 - 09:32

Umusore ukiri muto yitaye mu mugozi nyuma yo kumara igihe adahabwa ibyo yemerewe.

Umuforomo uzwi ku izina rya Paul Dodzi, biravugwa ko yiyahuye yimanitse mu nyubako itaruzura ahitwa Asankragua, mu mujyi wa Asante Akim mu majyepfo y’akarere ka Ashanti, muri Ghana.

Amakuru avuga ko Paul Dodzi yoherejwe mu bitaro byitwa Church of God Hospital i Esieninpong mu Mujyi wa Ejisu kugira ngo akorere igihugu cye.

Amakuru y'urupfu rwe, yamenyekanye ubwo bakozi bakorana mu bitaro bagiraga impungenge nyuma yo kumenya ko atigeze agera ku kazi umunsi wose, bakabimenyesha polisi, aribwo yuma baje kwakira amakuru mabi avuga ko yimanitse ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi.

Nkuko amakuru abitangaza, uyu musore yari afite imyaka 20 y'amavuko kandi yari aherutse kwinubira ko amaze igihe kinini  adahabwa amafaranga amugenewe, ari na yo mpamvu nyamukuru bikekwa ko yaba yatumye yiyahura.