Niyo Bosco watandukanye na Irene yerekeje he?

Niyo Bosco watandukanye na Irene yerekeje he?

 Oct 28, 2022 - 23:36

Umuhanzi Niyo Bosco nyuma y’ukwezi aciye amarenga yo gutandukana na Irene Mulindahabi wamufashije, yamaze kumusezeraho.

Iminsi yari ibaye myinshi bivugwa ko umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco atishimiye uburyo afashwe mu nzu yarebereraga inyungu ze ya MIE Empire iyoborwa n’umunyamakuru Irene Mulindahabi.

Nyuma y’iki gihe bivugwa ko atishimiye uko afashwe byarangiye Niyo Bosco asezere muri MIE Empire atangaza ko agiye gutangira urugendo rushya rwe wenyine.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022 mu butumwa yanyujije kuri Instagram yatangaje ko igihe cyo kwigenga kigeze kandi agomba kugaragaza ko yarezwe neza agakura bityo nawe yabasha kwibeshaho, agahesha ishema abamureze.

Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo rw’imyaka isaga itatu ari kumwe na Irene Mulindahabi azahora amuzirikana kandi ko yamubereye aho yari amukeneye.

Niyo Bosco yavuze ko yabaye igiti cyashibutseho amashami kandi cyashinze imizi bityo ashimira Irene n’abandi bamukunze.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Icyakora ibi ntibyatunguye abantu kuko uyu muhanzi yari amaze iminsi aciye amarenga.

Kuwa 28 Nzeri 2022 nibwo Niyo Bosco yavuze ko arambiwe kugaburira ibifu by’abandi naho we inzara irimo imutema amara ndetse ko afite ubwoba bw’ejo hazaza.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram hari aho yari yagize ati “Ntabwo ndimo gukunda umuntu ndimo kuba we. Ntabwo byumvikana neza ariko nkumbuye ahashize hange kurusha uko nshaka ahazaza hange. Ndaribwa n’umutima”.

Niyo Bosco kandi yavuze ko kuba abantu babona ari umuhanzi w’igitangaza bidasobanuye ko abayeho mu buzima bwa ntamakemwa, ati “Ndambiwe kugaburira ibifu by’abandi icyange kigasigara iheruheru. Ndifuzako ibyo abantu bitako ari intsinzi kuri njye byakwibagirana hanyuma nkaharanira ishema ryange aho kwishingikiriza ku muntu ushaka kunyunyuza imitsi yihuse kandi akanzamukiraho naho ngewe ndimo gusubira inyuma”.

Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire, hari amakuru yacaracaye avuga ko uyu muhanzi yaba arimo kugirana ibiganiro byihariye na Kikac Music isanzwe ifasha abahanzi nka Bwiza na Mico The Best ngo barebe ko yakwemera kuyisunga. Kegeza ubu birashoboka ko aya ari amayeri yateguwe ku buryo tuzakomeza kubashakira amakuru y'impamo. 

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko by'umwihariko abafite aho bahurira n'imyidagaduro nyarwanda batangiye kuvuga ko Niyo Bosco ibiganiro na Kikac bigeze kure.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/umuhanzi-niyo-bosco-ababajwe-nubuzima-abayemo