Umuhanzi mu Rwanda yasabiye i Kigali umugore wo muri Spain

Umuhanzi mu Rwanda yasabiye i Kigali umugore wo muri Spain

 Mar 9, 2023 - 03:09

Umuhanzi nyarwanda Jali ukorera umuziki we muri Belgium , ku munsi w'ejo yasabye anakwa umukunzi we ukomoka muri Spain.

Umuhanzi Pierre Ntwali Mucumbitsi uzwi ku mazina nka Jali, ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2011 ariko akaba yibera mu gihugu cy'ububirigi (Belgium) ari naho akorera umuziki we ariko avuka mu Rwanda.

Ku munsi w'ejo,  abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,  yagaragaje uko umuhango wo gusaba no gukwa umukunzi we Roxy Salazar  ukomoka mu gihugu cya Spain wagenze.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka On ne sait jamais na Española, nubwo yasabye akanakwa umukunzi we wo mu gihugu cya Spain,  ibirori byakozwe mu muco nyarwanda.

Ibirori byabereye mu muco nyarwanda,  Jali yasabye anakwa umukunzi we ukomoka muri Spain. 

Abasore b'inshuti za Jali bari babukereye bamwambariye mu bukwe bwe.

Jali na Roxy Salazar barushinze ku munsi w'ejo baba umugore n'umugabo byemewe n'Imana n'abantu.