Beyoncé yashubije guverinoma y’Amerika, nyuma yo kuvuga ko agomba kwishyura umwenda w’imisoro irenga miliyoni 2 z’amadorari, ayifite.
Beyonce arashijwa na leta kutishyura imisoro ingana na miliyoni ebyiri z'amadorari [Getty Images]
Uyu muhanzikazi w'imyaka 41, wakunzwe mu ndirimbo nka “Crazy In Love”, yatanze ikirego muri Serivisi ishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (IRS) anasaba ko urubanza rwaburanishwa i Los Angeles, nkuko ikinyamakuru Metro kibitangaza.
Ibi bije nyuma yuko ikigo cy’imisoro n’amahoro gitanze integuza kivuga ko Beyonce afite umwenda wa 2.69 z’amadorari mu misoro.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko Beyoncé afite umwenda amadorari 805, 850 wo muri 2018, n’umwenda wa miliyoni 1.1 wo muri 2019, hiyongereyeho n'ibihumbi 449 by’amadorari, bivugwa ko ari ay’ibihano.
Ariko itsinda ry’abanyamategeko ba Beyonce, ryamaganye iyi raporo y’imisoro, bavuga ko byibuze arenga ibihumbi 868 by’amadorari mu ideni yishyuzwa, akwiye kutabarwa kuko yari impano ijyanye n’ibikorwa by’urukundo.
Beyonce n'umugabo w Jay-Z bivugwa ko batunze arenga miliyari 2.5[Getty Images]
Umwunganizi wa Beyoncé, Michael C Cohen, yavuze ati: “Turimo gukorana na IRS kandi turateganya ko iki kibazo kizakemuka vuba.”
Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu muhanzikazi ni umwe mu baherwekazi bakize mu byamamare, kuko abarirwa umutungo ufite agaciro ka miliyoni 450 z’amadolari.
Hagati aho, we n'umugabo we Jay-Z, ngo afite umutungo ufite agaciro ka miliyari zirenga 2.5 z’amadorari.
