Innoss’B akomeje guterwa amabuye

Innoss’B akomeje guterwa amabuye

 May 21, 2023 - 07:16

Bamwe mubanye-Congo bari kwamagana umuhanzi Innoss’B nyuma y'uko yanze kwamagana Guverinoma y'u Rwanda nk'uko Abakongomani bakomeje kubigenza.

Umuryango LUCHA w’Abanyekongo urwanya akarengane wamaganye umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B, umwita umugambanyi n’umwanzi w’igihugu nyuma y’aho atangaje ko adafite ububasha bwo kwamagana Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi bibaye nyuma yaho Abanye-Congo benshi bakomeje kwishora mu mihanda bamagana u Rwanda barushinja kubashozaho intambara, ariko uyu muhanzi we akavuga ko bagashakwiye gushakira hamwe ikibazo kiri hagati y'ibihugu byombi.

Innoss’B arashinjwa kubogamira ku Rwanda 

Innoss ufite ibitaramo bibiri i Goma, tariki ya 30 Kamena n’iya 1 Nyakanga 2023, mu kiganiro n'Abanyamakuru yagize ati "Nta masomo mfite yo guha ibihugu by’abaturanyi. Ahubwo ndasaba Leta yacu gushaka ibisubizo byo kugarura umutekano mu burasirazuba."

Akaba kandi yaritandukanyije n'Abanye-Congo benshi bakora ubukangurambaga bwa ’Rwanda is Killing'. Ati "Ntabwo nemeranya n’izi nkuru. Ntabwo njyewe nabyandika"

Ati "Umuhanzi woroheje nkanjye ntabwo afite ububasha bwo kwegeka byose kuri Perezida uyoboye u Rwanda imyaka irenga 20.”

Ikindi kandi akaba yaravuze ko nta cyamubuza kwitabira ibitaramo mu Rwanda kuko ngo nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda. 

Innoss’B ntacyamubuza gukorera ibitaramo i Kigali 

Ati: “Mbonye ikiraka mu Rwanda, nagikora. Nta kibazo na kimwe mfitanye n’Abanyarwanda. Uvuye muri RDC ukajya mu Rwanda, barakwishimira kubera ko baba bazi ko ujyanwe no kubyina n’urukundo.”

Tugarutse gato kuri wa muryongo LUCHA, umuvugizi wawo akaba yarasabye Leta ya RDC gukora iperereza kuri Innoss kuko ngo uko biri kose hari icyihishe inyuma y’amagambo yavuze.

Ndetse kandi ngo LUCHA ishingiye ku magambo y’uyu muhanzi, yahamije ko bitaramo afite i Goma byatewe inkunga n’u Rwanda, bityo ko urubyiruko rw’Abanyekongo rukwiye guhaguruka, rukabiburizamo.