Dore uko Uncle Austin yareze Kamichi agasanga uwo arega ariwe aregera

Dore uko Uncle Austin yareze Kamichi agasanga uwo arega ariwe aregera

 Feb 9, 2023 - 07:34

Uncle Austin yareze Kamichi kuba yaramushishuriye indirimbo amurega ku munyamakuru witwaga Bagabo Adolphe wakoraga kuri Voice of Africa icyo atari azi ni uko uwo Bagabo Adolphe ariwe Kamichi ni uko yakoraga kuri radio akoresha amazina ye asanzwe atari ay'ubuhanzi.

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru ukora kuri radio Kiss FM Uncle Austin, yahishuye ukuntu yagiye kurega Kamichi ko yamushishuriye indirimbo agasanga niwe yaregeye.

Hari mu mwaka wa 2010 ubwo Uncle Austin yakoraga indirimbo "he is liar" ariko inyikirizo yayo ikundwa n'abarimo The Ben na Kamichi hanyuma bahita bakora indirimbo bise "Zubeda" ifite inyikirizo imeze nka he is liar yakozwe na Uncle Austin.

Uncle Austin yahamagaye umunyamakuru wakoraga kuri Voice of Africa witwa Bagabo Adolphe agira ngo amuganyire ukuntu Kamichi na The Ben bamushishuriye indirimbo ye gusa icyo atari azi ni uko uwo yabwiraga ariwe Kamichi.

Kamichi yavuze ko yari yarahisemo gukoresha amazina ye asanzwe kuri Radio kugira ngo hatazagira umuntu uhuza umuziki we no kuba umunyamakuru.

Ati “Ikikwereka ko byari byarakunze, uziko hari igihe nakoze Zubeda na The Ben, Uncle Austin arampamagara andegera umuntu witwa Kamichi wamushishuye.”

Uncle Austin utari warishimiye inyikirizo y'iyi ndirimbo Zubeda kubera ko bari baramushishuye cyane cyane ku nyikirizo, yatunguwe no kumva uwo yareze ariwe aregera.

Ati “Nari mfite indirimbo yitwa ‘He is a liar’ The Ben arayikunda bagiye gukora Zubeda baririmba mu njyana yayo numva ko banshishuye.”

Kuri ubu Uncle Austin uretse kuba ari umuhanzi, ni umwe mu banyamakuru beza b'imyidagaduro hano mu gihugu dore ko aherutse gufungura Radio ariko nyuma imigabane ye akaza kuyigurisha agasubira kuri Kiss FM. 

Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi ubwo yakoraga kuri radio voice of Africa yahamagawe na Uncle Austin amutakira ko indirimbo ye yashishuwe.