Marina utararirimbye I Rubavu hamenyekanye impamvu

Marina utararirimbye I Rubavu hamenyekanye impamvu

 Feb 26, 2023 - 04:56

N'ubwo bombi bahakana ibyo urukundo rwabo, Yvan Muziki yatumye Marina adataramira mu karere ka Rubavu mu birori bya Tour du Rwanda Festival kubera imvururu umukunzi we yateje ku bateguye igitaramo arimo yishyuza amafaranga Marina yakoreye mu karere ka Musanze.

Mu minsi yashize, Marina ndetse na Yvan Muziki bose bigaramye ko bakundana batangaza ko babanye nk'abavandimwe barajwe ishinga no gukorana gusa uko umunsi uza nundi ukaza, ibikorwa byabo bikomeza kubatenguha mu bantu.

Mu karere ka rubavu na musanze,  hateguwe ibitaramo byo guherekeza igare bishimira ko nyuma y'igihe kirekire bakiriye igare muri utwo turere. Ibi bitaramo bikaba byarabaye ku wa  21 na 23 Gashyantare 2023.

Ibi birori byateguwe na Kikac music bafatanyije na Ferwacy, batumiye abahanzi benshi batandukanye bo gususurutsa abaturage bo muri utu turere.

Muri abo bahanzi harimo Marina, Bwiza,  Afrique, ndetse na Kenny Sol, Mico The Best na Chris Eazy bageze I musanze ariko bikarangira bataririmbye ndetse n'abandi benshi.

Hari hataramenyekana icyabaye kugira ngo Marina wari utegerejwe kwigaragaza mu karere ka Musanze na Rubavu ariko akaza kugaragara mu karere kamwe abanyarubavu bakamutegereza bakamubura nubwo batashye bishimye.

Amakuru yamenyekanye ni uko ku wa 21 gashyantare 2023, Marina yaririmbye mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival cyari cyabereye I musanze ariko ntiyahita ahabwa amafaranga nkuko bari babyumvikanye.

Amasezerano Marina yagiranye na Kikac Music yari ku ihembe ry'abateguye iki gitaramo, ni uko yari kuririmba umunsi wa mbere agahabwa amafaranga ye hanyuma no ku munsi wa kabiri mu karere ka Rubavu agahabwa amafaranga ye.

Marina yavuye ku rubyiniro ahita ajya kuruhuka kubera kunanirwa, umukunzi we Yvan Muziki ahita ajya kwishyuza amafaranga Marina yaraye akoreye gusa ariko ntiyahita ayahabwa ako kanya.

Yvan Muziki yavuganye na Elijah Karisimbi  wari ushinzwe kwishyura abahanzi ariko Yvan Muziki bamubwira ko ikoranabuhanga ryabatengushye ndetse ko yagiye kuri Bank agasanga ikarita ye idakora bityo akaba akwiye gutegereza.

Yvan Muziki utarishimiye ko umukunzi we adahise yishyurwa, yavuganye nabi na Karisimbi baratongana ibi bituma bucya Marina bamukura ku rotonde rw'abahanzi bazakomeza gutaramira mu karere ka Rubavu.

Marina ntabwo yigeze amenyeshwa ko yakuwe ku rutonde, byanatumye ubwo Tour du Rwanda yari igeze i Rubavu, Yvan Muziki yarahamagaye abayobozi ba KIKAC Music babona kumumenyesha ko uyu muhanzikazi atakiri mu bo bazakoresha.

Afrique niwe wahise asimbuzwa Marina.

Marina na Yvan Muziki bahakana gukundana ariko ibikorwa byabo birabatamaza umunsi ku wundi. 

Marina yanyuze abari bitabiriye igitaramo cya Tour du Rwanda Festival mu karere ka Musanze.