Arnold Schwarzenegger yavuze ikimuteye agahinda ku buzima bwa Bruce Willis

Arnold Schwarzenegger yavuze ikimuteye agahinda ku buzima bwa Bruce Willis

 Apr 25, 2023 - 22:16

Arnold Schwarzenegger yavuze ikindi abona giteye agahinda ku buzima bwa Bruce Willis, uretse kuba arwaye.

Schwazenegger ntabwo yakinanye igihe kinini gusa na Bruce Willis mu minsi yashize, ahubwo bafatanyije na resitora yitwa Planet Hollywood. Kuva uyu mugabo wamenyekanye muri firime nka Die Hard yatangira kugira ibibazo by’ubuzima, ntabwo yabashije kongera kubasha kumarana umwanya na bagenzi be bakinana firime. Uwahoze ari umugore we Demi Moore, yagize igitekerezo cyo guhuza abakinnyi bose bakinnye muri firime yitwa “Expendables” kugira ngo bizihize ubuzima bwa Bruce Willis.

Arnold Schwarzenegger yavuze ku burwayi bwa Bruce Willis [Getty Images]

Mu by'ukuri, gahunda iracyari ugutegura umuryango n’inshuti za hafi za Bruce. Izi nshuti zirimo Arnold, Sylvester Stallone na bandi benshi bakinanye mu minsi yashize. Muri aya mazina, uwakunze kugaragaza ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Bruce, uwo ni Sylvester Stallone.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Fox News, Arnold Schwarzenegger, nawe yabajijwe mu buryo butaziguye ibya Bruce Willis. Nubwo atigeze amara umwanya munini abiganiraho, Arnold yasaga naho yahindutse ubwo yavugaga ku nshuti ye. Ku bijyanye na gahunda yo guhura, yagize ati: “Byari igitekerezo cya Demi, kandi umuryango wose urabyishimiye cyane. Uyu muryango urizera ko kongera kugarura ibihe bitandukanye yanyuranyemo na bagenzi be, bizakomeza kubyutsa intekerezo za Bruce, ndetse bikazikangura bishoboka. Bishobora kuba ari nka Ndakuramutsa Mariya, ariko kuri iyi nshuro, barashaka kugerageza ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo Bruce yibuke neza igihe cyose byabatwara.“

Ati:”Ndatekereza ko Bruce yigunze cyane, ariko sinagize amahirwe yo kuvugana nawe.”

Kugaragaza ko Bruce Willis yitaweho cyane n’umuryango we ntabwo ari bishya, ariko abaturage ntibari bazi ko yigunze. Ntabwo ari Arnold gusa, ahubwo n’inshuti ze zose bashengurwa nuko ubutaha nibabona Bruce imbona nkubone, atazabasha ku bibuka. Mu mezi ashize, umuryango we watangaje ko bamusanzemi indwara yo guta ubwonko bwibutsa nyuma yo gusanganwa indwara ya aphasia mu 2022.

Abakinanye firime na Bruce Willis bose by'umwihariko abakinnye muri Expendables, barateganya kumusura[Getty Images]

Ikigaragara, ni uko Schwarzenegger  yavuze mu izina rya buri nshuti ya Bruce, ishaka kuba iri kumwe na we mbere yuko yibagirwa ibintu byose.