Rayon Sports yahuriye n'uruva gusenya i Musanze

Rayon Sports yahuriye n'uruva gusenya i Musanze

 Feb 27, 2026 - 20:21

Ikipe ya Rayon Sports yahuye n'imbogamizi mbere y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ifitanye na Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kubura aho ikorera imyitozo ku munota wa nyuma.

Amakuru dukesha mama urwagasabo tv avuga ko Rayon Sports yageze kuri Sitade Ubworoherane igasanga ifunze, bituma ibura aho ikorera imyitozo ya nyuma mbere y’umukino.

Nyuma yo gusanga sitade ifunze, umutoza wa Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kujyana abakinnyi ku kibuga cya APICUR kugira ngo bakomeze imyiteguro. Gusa  bahageze basanga ikibuga nacyo kimeze nabi cyane, ku buryo byagoye ko bahakorera imyitozo.

Uyu mukino utegerejwe cyane uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane, kuri uyu wa gatandatu kuva ku isaha ya sa cyenda zuzuye .

Iyi mbogamizi ishobora kugira ingaruka kuri uyu mukino ndetse no kuri  Rayon Sports, muri rusange.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien