Intsinzi ya Senegal yatumye perezida asubika uruzinduko yari yatangiye anatanga ikiruhuko mu gihugu

Intsinzi ya Senegal yatumye perezida asubika uruzinduko yari yatangiye anatanga ikiruhuko mu gihugu

 Feb 7, 2022 - 04:17

Perezida wa Senegal yatanze umunsi w'ikiruhuko mu gihugu ngo bishimire igikombe cy'Afurika begukanye.

Ijoro ryo kuri iki cyumweru niryo ryabaye ijoro ry'umugisha ku bahungu bari bayobowe n'umutoza Aliou Cisse kuko babashije gutsinda ikipe y'igihugu ya Misiri(Egypt) ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika.

Ni umukino wari ugoye cyane kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu minota 90' isanzwe y'umukino, ndetse hakongerwaho n'indi 30 ariko igitego kikabura. Hitabajwe penariti maze Senegal itsinda Misiri penariti enye kuri ebyiri maze ihita itwara igikombe cyayo cya mbere cy'Afurika mu mateka yayo.

Ku bw'iyo ntsinzi, Perezida wa Sénégal Macky Sall yahise atangaza ko kuri uyu wa Mbere ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta muri iki gihugu mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y'igihugu yaraye yegukanye.

Ni icyemezo cyatangajwe binyuze kuri RTS(Radiodiffusion Télévizsio Sénégalaise) ikaba ariyo Televiziyo y’Igihugu ya Sénégal.

Perezida Macky Sall yari mu ruzinduko mu birwa bya Comoros ubwo Sénégal yari ihanganye na Misiri mu mukino waberaga kuri Stade Olembé y’i Yaoundé ku Cyumweru, nyuma yo gutsinda, yahise asubika uruzinduko rwe asubira mu gihugu kugira ngo ayakire.

Perezida Macky Sall kandi hari gahunda ko azahura n’aba bakinnyi ku wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022 kugira ngo abashimire ndetse anabambike imidari ku bw'icyo gikorwa cy'ubutwari bakoze bagahesha ishema igihugu cyabo.

Perezida Macky Sall yatanze ikiruhuko muri Senegal(Net-photo)

Senegal yegukanye igikombe itsinze Misiri(Net-photo)