Cristiano Ronaldo yakuriwe inzira ku murima na Ralf Rangnick wamuhaye gasopo

Cristiano Ronaldo yakuriwe inzira ku murima na Ralf Rangnick wamuhaye gasopo

 Jan 22, 2022 - 03:44

Nyuma y'uko Cristiano Ronaldo agaragaje kutishimira gusimbuzwa ku mukino bakinnye na Brentford, umutoza Ralf Rangnick yamwibukije ko nta mukinnyi uruta ikipe.

Ku mukino ikipe ya Manchester United iherutse gutsindamo Brentford, umutoza Ralf Rangnick yagize gutya asimbuza Cristiano Ronaldo ariko uyu munya-Portugal agaragaza kutabyishimira ku buryo bukomeye.

Gusa umutoza Ralf Rangnick yaje gusobanura neza ndetse atsindagira icyo cyemezo yafashe dore ko Marcus Rashford yari ashyize mu kibuga yagezemo agahita atsinda igitego cya gatatu.

Rangnick kandi yemeje ko Cristiano Ronaldo ashidikanwaho ku mukino iyi kipe ifitanye na West Ham United kuri uyu wa Gatandatu kubera ikibazo afite ku ijosi.

Rangnick yagize ati:"Ni ikipe y'imikino kandi ni ingenzi kuri twe ko twabona ibyiza kurushaho muri buri mukino.

"Ikipe ni ingenzi cyane kurusha uwo yaba ariwe wese. Cristiano, Edinson Cavani, Bruno Fernandes cyangwa undi wese. Byose bishingira ku nyungu z'ikipe. 

"Sinigeze mbibona nkaho ari kundwanya. Yerekanaga gusa ko atishimiye gusimbuzwa bishingiye ku marangamutima. Simbimunengera ariko buri mutoza yakwifuje ko bitazamo amarangamutima cyane noneho n'imbere ya Camera z'amateleviziyo.

"Simbifata nk'ikibazo kihariye. Natoje abandi bakinnyi, wenda badafite amazina manini nka Cristiano, kandi ndabizi uko umukinnyi yitwara iyo umukinnyi asimbujwe.

"Yarambajije ngo 'kubera iki ari nge atari umwe mu bakinnyi bato? Igisubizo cyaje nyuma y'iminota itanu ubwo umwe muri abo bakinnyi bato yatsinze igitego cya gatatu. Wenda Cristiano ashobora kuba yari gutsinda igitego ariko umupira ntago uhora ari 'wenda', ahubwo ni gufata umwanzuro mu gihe cya nyacyo."

Muri uyu mukino ikipe ya Manchester United irahuramo na West Ham United umutoza yemeje ko Cristiano Ronaldo ashidikanwaho ariko na myugariro Victor Lindelof ntahari kuko ubu ari iwabo muri Sweden, nyuma y'uko umuryango we i Manchester wari winjiriwe ubwo bakinaga na Brentford.

Cristiano Ronaldo ntiyashimishijwe no gusimbuzwa(Image:Daily mail)

Rangnick yibukije Cristiano ko nta mukinnyi uruta ikipe(Net-photo)

Rashford yarasimbuye atsinda igitego cya gatatu(Net-photo)