Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Nyambo yavuze ko kwihutira kuryama n’umusore mu izina ry’urukundo atari icyemezo cyiza, kuko akenshi bigira ingaruka mbi.
Avuga ko iyo umukobwa yinjiriye muri iyo mibanire, ashobora kwisanga yararyamanye na benshi, kuko buri muhungu aba afite icyo ashaka, yamara kugikora agahita agenda.
Yashimangiye ko atemera kuryamana n'umusore, yemeza ko uwo azaryamana na we ari umugabo we byemewe n’amategeko, anongeraho ko kutabikora bitica umuntu.
“Sinzi impamvu abakobwa tudafite ubwoba, kuko hari abareba umukobwa bakamubonamo ikintu kimwe gusa, ntibamubone nk’umugore w’ejo hazaza.”
Abajijwe ku bijyanye no gushaka umugabo, Nyambo yavuze ko atari ibintu byo guhubukira, kuko umuntu ashobora kuba mwiza uyu munsi, ejo agahinduka.
Yongeyeho ko umusore ugukunda by’ukuri adashobora kugusaba kuryamana na we, ahubwo arakubaha.
Nyambo yasabye abakobwa bajya muri iyo mibanire kubihagarika, bakabigenera abagabo babo b’ejo hazaza.
Yanenze abahungu bakunda guhamagara no gutesha abakobwa umutwe badafite gahunda, avuga ko umusore ufite intego aba ari gushaka icyo akora, yitegura inkwano n’ubuzima bw’ejo.
Yagarutse kandi ku myaka ine amaze mu ruganda rwa sinema, ashimangira ko ibyiza yahuye na byo birenze kure ibibi. Muri byo harimo kubona akazi, guhemba abakozi, kwishyurira barumuna be ishuri, no kubera abandi urugero rwiza.
Nyambo Jesca yagaragaje ko kuryamana n'uwo mutashakanye byatuma wisanga uryamana na buri wese
Yasabye abakobwa kwirinda kuryama n'umusore wese
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
