Ibyamamare byinshi byakunze kugaragara muri Crypto.com Arena, ku mikino ya Los Angeles Lakers, ndetse umwe muri abo unahorana umwanya uhorahi kuri iki kibuga, ni Kim Kardashian.
Uyu munyamideri, ni umufana ukomeye wa Lakers, ariko icyo bamwe bari biteze nuko yari kwitwara ari imbere ya Tristan Thompson wababaje murumuna we.
Kim Kardashian n'umukobwa we bagaragaye muri sitade bafite igitambaro cyanditseho Tristan Thompson
Uyu mukinnyi wa Lakers yahoze ari umukunzi wa Khloé, mushiki wa Kim, ariko ibintu ntibyarangiye neza kubera ko bivugwa ko habayeho ubuhemu, bikaba byaranatumye Khloé ababara cyane.
Ariko icyatangaje benshi, ni uburyo Kim yagaragaye ku mikino ya nyuma ya Lakers na Golden State Warriors ari kumwe n'umukobwa we North West, afite igitambaro kinini cyanditseho ngo “Tristan Thompson".
Ibyo Kim Kardashian yakoze bamwe babifashe nko kugambanira murumuna we wahemukiwe na Tristan Thompson
Mu by’ukuri, abafana babitinzeho, kuko batekerezaga ko ibyo Kim yakoze ari nko guhemukira umuvandimwe we, washenguwe umutima n'uyu mukinnyi wa Lakers.
Ibi birerekana ko, uretse na Khloé, Kim afitanye umubano na Tristan Thompson kandi ntiyazuyaje kubigaragaza no ku mugaragaro imbere y’amaso ya rubanda.
