The Headies awards 2022: Diamond Platnumz yahigitse abarimo Meddy, Wizkid yegukanye bitanu

The Headies awards 2022: Diamond Platnumz yahigitse abarimo Meddy, Wizkid yegukanye bitanu

 Sep 6, 2022 - 07:21

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Africa y’iburasirazuba ahigitse ibihangange byo muri aka karere. Naho abahanzi bo muri Nigeria bariganza.

Ku munsi w’ejo tariki 05 Nzeri muri Leta Zunze Ubumwe za America hatangwaga ibihembo bya The Headies awards bigamije gushimira abagize uruhare mu muziki ku Isi ariko biganje muri Africa by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria kuko ibi bihembo bitegurwa n’abanya Nigeria.

Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Africa y’iburasirazuba “Best East African Artist of the year”.

Iki gihembo Diamond Platnumz yatwaye, yari ahanganye n’abarimo Meddy wo mu Rwanda, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Harmonize wo muri Tanzania na Zuchu bo muri Tanzania ndetse na Nikita Kering wo muri Kenya.

Usibye Diamond Platnumz wegukanye ibihembo, abahanzi bo muri Nigeria biganje cyane muri The Headies awards 2022.

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid yegukanye ibihembo bitanu muri The Headies awards 2022.

Wizkid yegukanye igihembo cyo kugira indirimbo y’umwaka kizwi nka Best Song of the Year “Essence” yakoranye na Tems, yegukanye kandi igihembo cyo kugira umuzingo mwiza w’umwaka kizwi nka Best Album of the year “Made in Lagos” ndetse yegukana igihembo cyo kugira indirimbo nziza ihuriwemo kizwi nka Best Collaboration song of the year “Essence” yakoranye na Tems.

Wizkid kandi yegukanye igihembo cy’umuzingo mwiza wo mu njyana ya Afro beat Best Afro beat album "Made in Lagos", anegukana igihembo cy’indirimbo ikoze mu njyana ya R&B nziza cya Best R&B Single “Essence” yakoranye na Tems.

Wizkid akomeje kwegukana ibihembo umunsi ku munsi abikesha album made in Lagos igiye kumara imyaka ibiri hanze. 

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamamaye nka Tems yegukanye ibihembo bibiri.

Tems yegukanye igihembo cyo kugira umuzingo mwiza wo mu njyana ya R&B kizwi nka Best R&B album of the year “If Orange was a place” ndetse uyu muhanzikazi yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza cya “Best female artist of the year”.

Ibihembo Tems yegukanye muri The Headies awards 2022.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi ugezweho kizwi nka “Digital Artist of the year” n’icyumuhanzi wakoze ibikorwa bya kimuntu cya “Humanitarian award of the year”.

Davido wo muri Nigeria yegukanye ibihembo bibiri.

Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Africa kizwi nka “African Artiste of the year” ndetse yegukana n’igihembo cy’uwahize abandi mu bagabo “Best Male artist”.

Burna Boy nta gahenge ahereza bagenzi be.

Umuhanzi wo muri RDC Congo Innocent Balume wamamaye nka Innoss’B niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Africa yo hagati.

Umuhanzikazi Angélique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo uzwi ku izina rya Angélique Kidjo ukomoka mu gihugu cya Benin yahawe igihembo cy’urugendo rw’ubwamamare bizwi nka “Hall of fame”.

Angélique kidjo yahawe ishimwe.

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America Chris Brown niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ku rwego mpuzamahanga cya “International Artiste recognition”.

The Headies awards ni ibihembo bitegurwa n'abanya Nigeria bagamije guteza imbere umuziki by'umwihariko umuziki wa Africa ariko bibanda ku bahanzi bakomoka muri iki gihugu. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 15 bitangirwa muri America mu mujyi wa Atlanta.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)