Bwa mbere Paula Kajala yemeye ko Harmonize amubera umubyeyi

Bwa mbere Paula Kajala yemeye ko Harmonize amubera umubyeyi

 Sep 9, 2022 - 09:34

Paula Kajala umwana wa Kajala Frida, umugore wa Harmonize bwa mbere yemeye ko uyu muhanzi amubera umubyeyi nyuma y’intonganya hagati yabo.

Kuva Harmonize yasubirana na Kajala Frida bari baratandukanye, Kajala Paula umukobwa w’uyu mugore ntiyahwemye kugaragaza ko atigeze yishimira ko Harmonize asubirana na mama we ahubwo akavuga ko yikumburiye kubona mama we na papa we babanye neza.

Kuri iyi nshuro Kajala Frida yavuze ko Harmonize ari umubyeyi we.

Uyu mukobwa utacanaga uwaka na Harmonize abinyujije kuri Instagram yerekanye ko yishimiye kubona mama we na Harmonize yise [papa] ku nshuro ya mbere.

Kajala Paula yagize ati “Ntago mwese mwiteguye  iyi ndirimbo igiye kuza. Papa urabizi kandi urabizi nanone”. Uyu mukobwa yahise ashyiraho izina rya Harmonize.

Uyu mukobwa yari yashyizeho ya Harmonize na Kajala Frida barimo kubyina indirimbo iri hafi gysohoka yitwa “Amelowa”.

Harmonize na Paula Kajala bari bamaze igihe batumvikana bapfa ko uyu muhanzi yashatse kumusambanya igihe yakundanaga na Rayvanny ndetse ibi byatumye Kajala Frida na Harmonize batandukana.

Nyuma y’uko aba bombi batandukanye, baje gusubirana ariko uyu mukobwa akomeza kuvuga ko atabona Harmonize yabaye se ahubwo ko byarutwa agapfa.

Paula Kajala yaje gutandukana na Rayvanny naho mama we asubirana na Harmonize. Ibi byatumye uyu mukobwa yisanga mu rungabangaba aho yari guhitamo hagati ya mama we cyangwa gutandukana nawe kuko kugumana na mama we bivuze kwiyunga na Harmonize.

Kajala Paula yatandukanye na Rayvanny bari bamaranye umwaka usaga.

Paula Kajala yisubiyeho yita Harmonize papa we.

Harmonize na Kajala Frida bameranye neza.