Shaddyboo mu ngamba zo kongera kwigarurira imbuga nkoranyambaga

Shaddyboo mu ngamba zo kongera kwigarurira imbuga nkoranyambaga

 Feb 28, 2026 - 11:36

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yagaragaje ko agiye kongera kubura umutwe ku mbuga nkoranyambaga nk'uko yahoze azitigisa mbere.

Abinyujije kuri Instagram ye yongeye gushyira hanze amafoto ye ari mu isura nshya, arenzaho ubutumwa aca amarenga ko agiye kugarukana imbaraga zidasanzwe.
Ati "Ninde watinyutse kunkangura? Mwibuke ko ibitotsi by'umubyeyi biba bikanganye."
Ibi abikoze nyuma y'igihe atacyumvikana ku mbuga nkoranyambaga cyane, ndetse yari yarasibye ibintu byose yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, abantu bakavuga ko kuba atakivugwa byatewe n'uko amaze gusaza.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2026, nibwo yahishuye ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane bitewe n'ibibazo yagiye anyuramo, ariko kandi yabashije kubinyuramo byose kuri ubu akaba yarabaye undi mushya.