Mu kiganiro yagiranye na Famous TV, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka Lonely at top n'izindi, yavuze ko hari igihe abategura ibitaramo bamwangaga kuko indirimbo ze zari ziganjemo ururimi rwe kavukire.
Yavuze ko nubwo byamuciye intege mu ntangiriro, yahisemo gukomeza kwizera impano ye no kudahindura umwimerere w’umuziki we.
Yagize ati“Aho ngeze uyu munsi ni ku bw’impuhwe z’Imana, kwiyizera, gukora cyane no kwihangana. Hari abantu benshi bambwiye oya kandi ntibanyemereraga kuririmba kubera ko naririmbaga mu Kiyoruba. Ariko sinigeze ncika intege,”
Asake yavuze ko yishimira aho amaze kugera ubu, ashimangira ko kudahindura umwimerere we ari byo byatumye abafana benshi bakunda umuziki we.
Uyu muhanzi ubu abarirwa mu bahanzi bakomeye muri Afurika, kuko indirimbo ze zikomeje gukundwa ku rwego mpuzamahanga.
Asake yatanze isomo rikomeye ku bahanzi bakiri kuzamuka, ko kwihangana no kwizera ibyo ukora bishobora kubafasha kugera ku ntsinzi nubwo wahura n’imbogamizi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
