Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Culture, Kivumbi yongeye kugaruka kuri iki gihembo nyuma y’iminsi havugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba ari we wari ukwiriye kucyegukana.
Kivumbi yavuze ko ku bwe, Bruce The 1st ari we wakoze cyane mu mwaka ushize, bityo ko igikombe cyari gikwiye kuba ari icye.
Mu magambo ye yasobanuye ko Bruce The 1st ari we ufite album ya mbere ya hip hop cyane cyane kuri audiomark, ariko yamubwiye ko bitashoboka ko yakimuhereza kuko cyamaze kwandikwa mu mateka ko ari we wagitwaye
Nubwo yavuze ibyo, Kivumbi yasobanuye ko adashaka kugaragara nk’indashima ku bamutoye cyangwa abateguye ibi bihembo, kuko yagihawe kandi akaba yaragishyize mu bubiko bwe. Yongeyeho ko n’ubwo hip hop atari yo yibandaho cyane nk’uko Bruce ayikora, hari uruhare yayigizemo mu mwaka ushize.
Kivumbi yavuze ko ubu yumva afite imbaraga n’imbaduko byo gukora cyane muri uyu mwaka, aho ateganya gushyira hanze album ye ya gatanu izaba igizwe n’indirimbo 10, nyinshi muri zo zizaba ari izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
