Cardi B yatandukanye na Stefon Diggs nyuma y’igihe gito bibarutse

Cardi B yatandukanye na Stefon Diggs nyuma y’igihe gito bibarutse

 Feb 17, 2026 - 21:58

Umuraperikazi wo muri Amerika, Cardi B yemeje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we mushya akaba umukinnyi muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Stefon Diggs, nyuma y’igihe gito bibarutse umwana wabo.

Ibi Cardi B yabitangaje mu gihe yasubizaga amagambo yari yatangajwe n’umuraperikazi mugenzi we BIA ku mbuga nkoranyambaga, igihe hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko umubano we na Diggs ugeze ku musozo.

BIA yari yanditse amagambo asa n’ashinyagurira Diggs, bituma Cardi B abivugaho  mu gitaramo yakoreye i Los Angeles. Mu butumwa bwe, yavuze ko nubwo atakiri kumwe n’uwo babyaranye, atazemera ko asuzugurwa mu ruhame.

Yagize ati: “Kuba ntakiri kumwe na Papa w'umwana wanjye, ntibivuze ko wemerewe kumuvuga nabi.”

Amakuru avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’uko Diggs yaba yaracaga inyuma Cardi B, nubwo nta ruhande rurabyemeza ku mugaragaro.

Nubwo batandukanye nk’abakundana bose, aya magambo ya Cardi B agaragaza ko akomeje guharanira ko habaho kubahana hagati yabo, cyane cyane ku nyungu z’umwana wabo.

Cardi B yemeje ko yatandukanye na Stefon Diggs baherutse kubyarana

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien