Burya indirimbo Rush ya Ayra Starr Rema niwe wayihaye umugisha

Burya indirimbo Rush ya Ayra Starr Rema niwe wayihaye umugisha

 Apr 29, 2023 - 05:01

Ayra Starr yatangaje byinshi ku ndirimbo ye Rush yanditse amateka ku isi, aho atashakaga ko isohoka ariko umuhanzi Rema akamugira inama yo kuyisohora.

Umunya-Bénin ukorera umuziki muri Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Starr muri muzika, yatangaje ko yumvaga adashaka gusohora indirimbo ye Rush yakoze amateka.

Mu kiganiro na Joey Akan, yatangaje ko atari yakwemera ko indirimbo ye iri ku kigero cyo gusohoka, kugera igiye hanze igatangira gukundwa byo ku rwego rwo hejuru.

Ku bw'ibyo, anavuga ko hari inshuro nyinshi yifuje ko itajya hanze ngo akomeze ayikorere ubugororangingo ijye hanze inoze kurushaho, nyamara itsinda bakorana rigakomeza kumugira inama y’uko yayishyira hanze.

Kuri iyi mpamvu, mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, Ayra Starr yabanje kuyoherereza Rema na Crayon ngo bayumve abone kuyisohora.

Nyamara byaje kurangira Rema ahamanya n’umutima ko ari umunyakuri, amubwiye ko ari nziza kandi izanagera kure, Crayon we ntacyo yayivuzeho ahubwo we yatangiye kuyibyina bigaragaraza ko yari imunyuze.

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Nzeri 2022 ihita igira igikundiro cyo hejuru, aho yagiye irebwa ikanumvwa na benshi ku mbuga zicururizwaho umuziki byanatumye Ayra Starr ahita aza mu bahanzi bashinze imizi bakomoka muri Nigeria.

Magingo aya, iyi ndirimbo ku rubuga rwonyine rwa Spotify imaze kumvwa na miliyoni zirenga ijana, akaba ari n’agahigo gakomeye yaciye kuko ari we muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria wabashije kugera kuri urwo rugero.

Muri rusange, Ayra Starr yatangaje ko indirimbo Rush yarinze agera igihe cyo kujya hanze atari yemera ko yarangiye cyangwa iri ku rwego rwo kujya hanze.