Akenshi abahanzi bo mu Rwanda bagiye bakundana ariko bakaza gushwana. Ibi byatumaga batihanganira agahinda bahuye nako bakabikoramo indirimbo y'urwibutso ku rukundo rwabo.
Dore bamwe mu bakundanye kuri ubu bakaba barebana ay'ingwe ndetse bakaba barigeze no gucyurirana mu ndirimbo zitandukanye.
1. Butera Knowless na Safi Madiba
Kuva mu mwaka wa 2009 nibwo Butera Knowless yinjiye mu muziki afashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boyz yaje gutatana nyuma.
Icyo gihe bahise bakundana dore ko Safi wari umaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda yakomeje kujya afasha Knowless doreko banakundanaga ariko mu mwaka wa 2011, aba bombi baje gushwana nyuma y'uko bigeze kubana mu nzu imwe i nyamirambo.
Nyuma y'uko bashwanye, bagiye bakora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo agahinda batewe no kuba baratandukanye. Zimwe na zimwe akaba ari ugucyurirana. Zimwe muri izo ndirimbo harimo Umwanzuro yagiye hanze mu 2010, Barahurura, Vuba vuba ndetse na wari uri he?
2. Riderman na Asinah
Umuraperi Riderman yavuzwe cyane mu rukundo na Asina ariko nabo biza kurangira nabi ndetse mu mwaka wa 2015 nibwo uku gutandukana kwabayeho hanyuma Riderman na Christopher bakorana indirimbo yise "ndakabya" yiyongeza Indi ndirimbo yise "GOOMS" Get Out Of My Soul’ iri mu njyana ya Reggae, yumvikanamo amagambo y’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.
Asnah yakundanye na Riderman imyaka umunani batandukana bitunguranye mu ntangiriro za 2015 ndetse uyu muraperi ahita ashinga urugo n’undi mukobwa witwa Agasaro Nadia.
Asinah nawe nyuma yaje kuririmba indirimbo ijyanye n'urukundo rwe na Riderman yise ‘Game Over’ yagiye hanze mu 2016. Muri iyi ndirimbo avuga umuhungu bakundanye ariko uyu mukobwa akaza kumubenga kubera ko yamucaga inyuma.
Muri Mata 2019 nabwo Umuhanzikazi Asinah Erra yasubiyemo indirimbo ya Kizz [Kiss] Daniel yitwa ‘F***k You’ maze yibasira abasore batandukanye barimo na Riderman.
3. Juno na Ariel Ways
Aba bombi nibwo bakizamuka mu mwuga w'ubuhanzi ndetse bakiza bahise bakanyuzaho biratinda gusa mu gushwana kwabo biba umwaku neza neza.
Bateranye kenshi amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse bakajya baririmba indirimbo zo kwibasirana gusa kuva aba bombi batandukana ntabwo bongeye kujya bavugwa mu zindi nkundo uretse ko Juno bivugwa ko arimo akundana na Dj Higa.
Muri Werurwe uyu mwaka Juno yashyize hanze indirimbo yise “Urankunda”. Ijya gutangira agaragaza ko ari inkuru mpamo. Irimo ubutumwa bw’abantu bakundanye bagatandukana ariko buri wese agakomeza gutekereza undi.
Hari aririmba ati “Niba imana izi urwo wankunze, Ese yakaretse umara intambwe, Uhora ushaka iyo si iruta izindi, iyeeee Urankunda... Wenda ntabwo nzi iyo bigana, Mbirora kenshi bikambabaza, Urarira kenshi ugasakabaka, Wayezu[Ariel Wayz] wanjye Bikambabaza.”
Ariel Wayz nawe yamusubije yifashishije indirimbo yise ‘Good Luck’ iyi ndirimbo uyu mukobwa aba agaragaza ko yakunze umusore akamusaza, nyamara uwo musore [Juno] akaza kumureka vuba.
4. Lick Lick na Oda Paccy
Uretse kuba barakundanye, aba bombi baje no kugira umugisha mu rukundo rwabo kuko mu mwaka wa 2011 Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Linka Mbabazi yabyaranye na Producer Lick Lick.
Mu mwaka wa 2012 ubwo aba bombi bashwanaga, muri kamena Lick yakoze indirimbo yise ntabwo mbyifuza ndetse arenzaho no gukora amashusho y'iyi ndirimbo arimo guca Amafoto ya Oda Paccy.
Nyuma y'imyaka 3, Oda Paccy nawe yaje gukora indirimbo yise "ntabwo mbyifuza" icyo gihe yavuze ko yari agamije gusubiza Lick Lick kubyo yari yamuvuzehio mu mwaka wa 2012.
5. Kanyenzi
Uyu azwiho kuba yararirimbye indirimbo bise "hotel Kiyovu" nta muntu utazi iyo ndirimbo ndetse uyu mugabo yemeje ko ari inkuru mpamo ku buzima bwe aho yari asohokanye n'umukobwa wari usoje kwiga kaminuza hanyuma bahera muri hotel Kiyovu akamuburira irengero.
Kanyenzi umaze imyaka igera kuri 30 akora umuziki avuka mu karere ka Rusizi gusa kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, umudugudu wa Rugogwe.
6. Alyn Sano
Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, aherutse gusohora indirimbo yise "fake ghee" cyangwa se "iniga y'ubufu" iyi ndirimbo akaba yarayirimbye ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore bya nyabyo ariko akamurutisha abakobwa bari aho ba nta kigenda.
Hari aho avuga ngo ‘‘Mbere na mbere ntabwo dukwiranye, usoma ku nzoga rimwe ugahita usinda, ufite igitsina cy’amafuti, ushega utabasha uteka ibyo utazi guhisha [aha yashakaga kumvikanisha ko uyu musore amushyiramo ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yamara kugira undi agahita arangiza hadaciyeho n’umunota].’’
Alyn Sano yanze kuvuga amazina y'iyi niga y'ubufu yemeza ko ababizi bahise bamumenya.