Jose Chameleone ari kuryozwa inkoni yakubise umumotari

Jose Chameleone ari kuryozwa inkoni yakubise umumotari

 Feb 24, 2023 - 02:23

Umuhanzi Jose Chameleone yasabwe gusaba imbabazi umumotari aherutse gukubita kubera kumugongera imodoka cyangwa se igitaramo arimo ategura kuri uyu wa 24 kizasige amateka mabi.

Umwe mu bahanzi bakanyujijeho ndetse nanubu bakaba bagikunzwe cyane muri Uganda ndetse na Africa y'uburasirazuba Jose Chameleone yasabwe kwihutira gusaba imbabazi cyangwa se ibisusa bikamubyarira amazi.

Uyu muhanzi ku wa 10 Gashyantare 2023, yateguye igitaramo cya Gwanga Mujje ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye igasenya ibintu byiganjemo ibyo bari bateguye muri icyo gitaramo harimo amahema yo kwicaramo.

Nyuma byaje kumenyekana ko umumotari aherutse gukubita ariwe wamuteye umwaku kugira ngo icyo gitaramo yari yateguye ntikibe akagusha imvura nyinshi yasenye ibyo bintu byose bigatuma gisubikwa kimurirwa ku wa 24 Gashyantare 2023.

Uyu mumotari yasabye ko Jose Chameleone aza gusaba imbabazi kugira ngo iki gitaramo aza gukora kuri uyu wa 24 kize kugenda neza Dore ko batamwifuriza ikibi.

Ismail Katende undi mumotari ukorana n'uwo bakubise akaba akomoka mu bazwi nka boda boda yavuze ko Chameleone agomba kuza gusaba imbabazi kubwo igitaramo cye cyo kuri uyu wa 24.

Yagize ati "ibi bikwiye kubera urugero abandi bose, Chameleone agomba kuza gusaba imbabazi twiteguye kumubabarira ndetse no guha umugisha igitaramo cye "

Si Chameleone gusa kuko Diamond yateguye igitaramo inshuro ebyiri ku munsi w'igitaramo imvura ikagwa ikabuza igitaramo kuba kugeza ubwo yegereye abasaza bamwibira ibanga bamuha umugisha ku nshuro ya Gatatu nyuma yo kuganira n'abakuru, igitaramo kigenda neza ndetse n'amatike aba make kubera umubare munini w'abashakaga amatike.

Ubwo Jose Chameleone yateguraga igitaramo Hagwa imvura nyinshi yasenye ibintu byose. 

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)