Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe

Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe

 Nov 30, 2022 - 07:52

Urubanza rwa Ishimwe Thierry [ Titi Brown ] ugiye kumara umwaka afunzwe iminsi 30 y’agateganyo rwasubitswe rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Byari byitezwe ko kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022 aribwo Tity Brown aburana ubujurire ku minsi 30 y’igifungo yahawe mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yakomeje kukijuririra, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizami nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown ndetse n’iby’uwo mukobwa, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.