Byinshi wamenya ku magare abiri adasanzwe yakoreshejwe mu birori byo kwimika umwami Charles III

Byinshi wamenya ku magare abiri adasanzwe yakoreshejwe mu birori byo kwimika umwami Charles III

 May 6, 2023 - 12:34

Amagare abira adasanzwe akoreshwa mu bwami bw'Abongereza.

Iyimikwa ry'umwami Charles III ryarimo ingendo ebyiri z'ingenzi. Urwa mbere rwarimo Umwami Charles n'Umwamikazi  berekeza muri Westminster Abbey, batwawe mu igare ryitwa Diamond Jubilee State Coach. Urwa kabiri, ni urugendo rwo gusubira aho bavuye, batwawe mu igare ryitwa Gold State Coach.

Dore byinshi ukeneye kumenya ku byerekeranye  n'aya magare yombi.

The Gold State Coach

Nyuma y’umuhango wo kwimikwa, Umwami yajyanye n’umwamikazi muri iyi ntebe. Urugendo rwo kuva Westminster Abbey rugana ku ngoro ya Buckingham rwabaye runini cyane kandi runyura mu nzira imwe n’urwarubanjirije.

Gold State Coach, imaze imyaka irenga 200[Getty Images]

Ryashushanyijwe na William Chambers, ryubakwa na Samuel Butler, rimaze imyaka 260 kuko ryakozwe mu 1760. Iheruka kugaragara muri Yubile ya Platinum y’umwamikazi Elizabeth II muri Kamena 2022, ndetse yakoreshejwe bwa mbere n’umwami George III, agiye  Gufungura Inteko Ishinga Amategeko mu 1762. Ni ryo gare rya gatatu ishaje cyane mu Bwongereza. Ntabwo rikozwe muri zahabu gusa, ahubwo rikozwe mu biti by'intoranywa byoroshweho zahabu.

Aya magere yombi akururwa n'amafarasi atandatu

Iri gare, rifite metero zirindwi z'uburebure na metero 3,6 z'ubuhagarike, ripima toni enye. Umwamikazi Elizabeth wa II yarikoresheje ku munsi we wo kwimikwa kugira ngo agere i Westminster Abbey. Muri icyo gihe bivugwa ko abakozi ba Royal Mews bahambiriye icupa ry’amazi ashyushye munsi y'intebe kugira ngo birinde ubukonje budasanzwe muri iri gare.

The Diamond Jubilee State Coach

Igare rya The Diamond Jubilee State Coach, rikururwa n’amafarashi atandatu, ryakozwe mu rwego rwo kwibuka isabukuru y’imyaka 60 Umwamikazi Elizabeth wa II amaze ku ngoma. Bwa mbere, yakoreshejwe mu gufungura Inteko Ishinga Amategeko ku ya 4 Kamena 2014, iyi ntebe ifite uburebure bwa metero 5 kandi ipima toni zirenga 3. Rifite umubiri wa aluminiyumu kandi ntirishobora gupfa guhirima kuko rishyigikiwe n'innkinhi esheshatu. Rifite ikamba  hejuru, rifite n’igiti gishobora no gufata kamera mu gihe bakenera gufata amashusho mu rugendo.

The Diamond Jubilee State Coach, ni irindi gare ridasanzwe mu bwami bw'Abongereza[Getty Images]

Igare rya The Diamond Jubilee State Coach kandi, rikozwe mu bikoresho by’amateka byakuwe ahantu hasaga 100. Iri gare ryo risa n'irifite ikoranabuhanga, kuko harimo n'udutanga umuyaga mu gihe cy'ubushyuhe.