Umuririmbyikazi Tanasha Donna ukomoka mu gihugu cya Kenya yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabaye nyuma yaho uyu mugore apositinze ifoto y'umugabo wo muri Nigeria ufite amazina ya Zpxnso ku ruta rwe Instagram, maze akandikaho amagambo y'amarangamutima.
Tanasha Donna ku ifoto y'uyu Zpxnso yanditseho ati " Irebe uko umeze, ntewe isheme nawe. Imana nibishaka tuzongera duhure vuba "
Ntibyagarukiye aho kuko uyu Zpxnso nawe yahise asubiza Tanasha Donna ati " Urakoze cyane mukobwa nkunda. Ntegereje kuzongera guhura nawe."

Tanasha Donna yahakanye ibyo kuba mu rukundo n'Umunya-Nigeria
Ibyizo poste kuri Instagram ya Tanasha byatumye abantu batangira guhererekanya ayo mafoto bavuga ko aba bombi baba bagiye kubana nk'umugore n'umugabo.
Ku bw'ibyo, Tanasha Donna yahise agaruka avuga ko ntabyo gukundana na Zpxnso ahubwo ko ari inshuti gusa. Ati " Turi inshuti gusa sinzi impamvu abantu babigize ibintu birenze."
Ibi bije nyuma y’uko aherutse gutangaza ko atakirajwe ishinga no kujya mu nkundo, ahubwo ngo arimo gushyira imbaraga mu muziki we, aho anaherutse gushyira hanze alubumu yise “Just in Love”.
Ikindi kandi ngo arajwe Ishinga no gukomeza kwita ku muhungu we yabyaranye na Diamond Platnumz.
