Uwahoze ari umukunzi wa Harmonize ntiyirohewe n'umugabo we

Uwahoze ari umukunzi wa Harmonize ntiyirohewe n'umugabo we

 Feb 16, 2023 - 05:39

Jaqueline Wolper wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari guhangana n’amakuru avuga ko umugabo we Rich Mtindo afite umwana hanze.

Umunyemari Mtindo na Wolper bashyingiranywe mu Gushyingo umwaka ushize mu birori bitangaje nyuma y'uko uyu mukobwa atandukanye na Harmonize bombi bashinjanyaga ubuhemu.

Vuba aha ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya byanditse amakuru avuga ko Mtindo afite undi mwana ku wundi mugore .

Uyu mwana bivugwa ko Mtindo yaba yaramubyaranye n'umukinnyi wa filime,ariko ibi binyamakuru ntibyamuvuze.

Wolper ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, yavuze ko ntacyo azi kuri uwo mugore bivugwa ko yabyaranye n'umugabo we.

Yagize ati " ku bijyanye n'ikibazo cy'umwana wa Gatatu, ntacyo nshaka kubivugaho,kubera ntacyo mbiziho. Ariko umwana ni umwere. Ati :"Niba umugabo wange yarampaye abana babiri, ni gute nshobora kuba namuhagarika kugira umwana wa Gatatu?"

Yakomeje agira ati"Niba hari umwana hanze bizamenyekana vuba aha, ariko ngomba kuvuga nk'umugore wubatse, ni ikibazo sinshobora gutanga ibisobanuro byinshi kuko nzi neza ububabare bwo kubyara umwana.

Jaqueline Wolper, wahoze ari umukunzi wa Harmonize,yasoje agira ati " nta mwanzuro nafata ku mugabo wange kuko ntacyo arantangariza, kandi sinzanatakaza umwanya wange mbimubaza. Igihe nikigera akumva akeneye ko mbimenyeshwa azabimbwira."

Ku ruhande rwa Mtindo umugabo wa Wolper ntacyo aratangaza kuri ibi bivugwa ko yaba afite umwana hanze.