Mu Bwongereza Chris Brown arahigishwa uruhindu

Mu Bwongereza Chris Brown arahigishwa uruhindu

 May 23, 2023 - 02:43

Nyuma yo gukomorerwa ibihano yari yahawe n'Ubwongereza mu 2020, Chris Brown na none arahigwa bukware.

Nkuko amakuru abitangaza, Chris Brown ashobora gutabwa muri yombi aramutse asubiye mu Bwongereza nyuma yo gukekwaho icyaha cy'urugomo.

Uyu muhanzi w'imyaka 34 mu ntangiriro zuyu mwaka, yashinjwaga kuba yarakubise icupa mu mutwe w’umugabo utunganya umuziki  ubwo bari mu kabyiniro i London.

Chris Brown isiha n'isaha yasubira mu Bwongereza yafungwa

Muri Gashyantare, byavuzwe ko Brown yakubise umuntu utarashatse ko amazina ye amenyekana, uvuga ko yakubiswe imigeri no n'ibipfunsi.

Muri Mata, aganira n'ikinyamakuru The Sun ku byabaye, uyu muntu yaragize  ati:”Yankubise ku mutwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Navuganye na polisi ubu bari hafi kubikemura. Ibindi bisigaye, ubu biri mu maboko y'umwunganizi wanjye, njye nta bindi ibisobanuro birambuye natanga.”

Bivugwa ko uyu producer yari yakubiswe cyane akeneye ubuvuzi akoherezwa mu bitaro, maze akaza sezererwa agendera ku mbago ebyiri.

Chris Brown araregwa gukubitira mu kabari umwe mu bagabo batunganya umuziki mu Bwongereza 

Ubu, amakuru avuga ko Brown yari yijeje abapolisi ko azafatanya na bo perereza ryabo kandi akemera ko abazwa ibibazo, nyuma yo gusoza ibitaramo bye mu Bwongereza.

Icyakora, ibitaramo bye byasojwe ku ya 29 Werurwe, ikinyamakuru The Sun kivuga ko yahise yigendera, nyuma ubu akaba yibereye muri Amerika.

Bavuga ko Brown azi neza uko ibintu bimeze ndetse n'ibimutegereje igihe cyose yasubira mu Bwongereza, ariko ko na we arimo gukora ibishoboka byose ngo abyirinde.

Icyakora, ngo ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni uko ashobora gutabwa muri yombi  mu gihugu icyo ari cyo cyose gifite amasezerano yo guhana abanyabyaha n'Ubwongereza.

Ku rundi ruhande, ntiharamenyekana impamvu yemerewe kuva mu Bwongereza adakozeweho iperereza.

Chris Brown arashinjwa gukubita uyu mugabo akamugira intere

Icyakora, si ubwa mbere Chris brown agongana n’amategeko ku kibazo nk'iki.

Mu mwaka wa 2010, yabujijwe kwinjira mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita Rihanna wahoze ari umukunzi we.

Ku bw’amahirwe, uwahoze ari Minisitiri w’imbere mu Gihugu, Priti Patel yakuyeho itegeko ryabuzaga Brown kwinjira mu Bwongereza mu 2020.