Umuhanzikazi Tonzi yibarutse Ubuheture

Umuhanzikazi Tonzi yibarutse Ubuheture

 Sep 22, 2022 - 23:38

Umuhanzikazi Tonzi n’umugabo we Alpha bibarutse umwana wa gatatu w’umukobwa.

Umuhanzikazi Tonzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umugabo we Alpha Gatarayiha bibarutse Ubuheture [umwana wa gatatu] w’umukobwa. Ni mu gihe bari bamaze iminsi ku mugabane w’u Burayi mu biruhuko.

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Tonzi mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko bibarutse umukobwa kandi ko ari impano Imana ibahaye. Ni amagambo yakurikiwe n’ifoto ateruye uruhinja.

Yagize Ati "Mutima wanjye himbaza Uwiteka. Zaburi 103. Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n'Imana”.

Tonzi yavuze ko ari kubw’umugisha ntakindi gikwiye kubaho uzibye gushima Imana no kuzirikana ineza yayo.

Tonzi na Alpha bibarutse Ubuheture babwita Gatarayiha Mwiza Talya. Avutse asanga abandi bakobwa babiri Given Galta Gatarayiha wavutse muri 2013 na Holy Grania Gatarayiha  wavutse 2016 aba bombi bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Tonzi yibarutse Ubuheture.

Tonzi arashimira umugabo we Gatarayiha umubera inshuti igihe cyose.

Tonzi yari amaze iminsi mu Burayi aho yari kumwe ninshuti ze n'abavandimwe.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)