Miss Burundi 2023: 11 bagomba gutoranywamo uhabwa ikamba bamenyekanye

Miss Burundi 2023: 11 bagomba gutoranywamo uhabwa ikamba bamenyekanye

 May 21, 2023 - 00:09

Igikorwa cya Miss Burundi 2023 cyageze ku kiciro kibanziriza icya nyuma.

Igikorwa cyo gushikisha ugomba kwegukana ikamba rya nyampinga w’Uburundi 2023(Miss Burundi 2023) kirakomeje. Ku munsi w’ejo, bari bageze ku kiciro kibanziriza icya nyuma, aho abakobwa 26 bari batoranyijwe mu kiciro cyabanje, bagombaga kukurwamo 11 bakomeza mu kiciro cya nyuma, ari na bo bagomba gutoranywamo Miss Burundi 2023.

Ibi birori byo gutoranya aba bakobwa 11, byabereye kuri Roca Golf Hotel.

Dore urutonde n’amafoto y’abakobwa 11 bageze ku kiciro cya nyuma, bagomba kuzatoranywamo ugomba kwambikwa ikamba tariki 16 z’ukwezi gutaha.

Ngabirano Belle Ange Edissa, umukandida nimero 22 uhagarariye Intara ya Gitega.

Keza Blandine, umukandida nimero 17 uhagarariye Intara ya Muramvya.

Ishimwe Netty Louange, umukandida nimero 12 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie.  

Kezimana Melissa, ni umukandida nimero 18 uhagarariye Intara ya Kirundo.

Barungura Lyne Chella, umukandida nimero 2 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie.

Irakoze Erica Aimée Carolle, umukandida nimero 10 uhagarariye Intara ya Bururi.

UWERA Ricky Tricia, umukandida nimero 25 uhagarariye Intara ya Kirundo, akaba ari na we mukobwa wa mbere ukomoka mu bwoko bw'abatwa wari ubashije kwitabira iri rushanwa.

Kenguruka Clara, umukandida nimero 16 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie.

Igiraneza Ange Charlène, umukandida nimero 5 uhagarariye Intara ya Cibitoke.

Mugisha Elsie Amandine, ni umukandida nimero 20 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie

Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

-Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ractis’.

-480 Litre za Essance mu gihe cy’umwaka umwe.

-Ubwishingizi bw’ikinyabiziga mu gihe cy’umwaka.

-Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

-Bazamwishyurira ishuri.

-Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500,000fbu ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw. Nyamara, Nyampinga w’u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka.

Ibihembo ku bisonga bye n’umukobwa uzakundwa mu irushanwa "Miss Popularity":

Igisonga cya mbere azahembwa 2,500,000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.

Abakobwa bose uko ari 11 bakomeje mu kiciro cya nyuma 

Igisonga cya kabiri, azahembwa 2,000,000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.

Nyampinga ukunzwe ‘Miss Popularity’ azahembwa 1,500,000fbu, ahabwe n’amafaranga yo kwiga.