Rihanna ari mu bihe bimeze nk'umuhengeri w'ishuheri

Rihanna ari mu bihe bimeze nk'umuhengeri w'ishuheri

 Mar 28, 2023 - 03:50

Rihanna yongeye kwitabaza inzego z'umutekano nyuma yo kwibwa imodoka.

Mu Cyumweru cyashize, nibwo umuhanzi Rihanna yabuze imodoka ye yari itwawe n'umushoferi we mu mugi wa Los Angeles muri Amerika.

Umushoferi wa Rihanna akaba yarabwiye Polisi ko ubwo yari mu rugo i Los Angeles, yasohotse mu modoka agasiga ifunguye kandi inaka, irimo n'urufunguzo, yagaruka agasanga yagiye rugikubita.

Kuri iyi mpamvu, Shoferi akaba yaratangaje ko batwaye imodoka ya 2012 Audi sedan.

Nubwo bimeze gutya ariko ntibiremezwa niba Rihanna yari mu rugo ubwo ibi byabaga.

Ikindi kandi, Polisi yo muri Los Angeles ikaba iri gutangaza ko iperereza rigikomeje kugira ngo imenye uwatwaye iyi modoka.

Tugumye kuri kuri uyu muhanzikazi, akaba ari inshuro ya kabiri yitabaje Polisi mu minsi mike ishize , doreko hari umusore uheruka kuza kureba uyu muhanzi yitwaje impeta, ariko agahamagarizwa Polisi.

Muri rusange, magingo aya ntacyo uyu muhanzikazi yari yatangaza kuri iri sanganya ryamubayeho.

Gusa biri gutangazwa ko uyu mushoferi yakoze amakosa yo gusiga imfunguzo mu modoka.