Umuhanzi Jason Derulo yashoye akayabo k'amadorari mu mikino

Umuhanzi Jason Derulo yashoye akayabo k'amadorari mu mikino

 Feb 17, 2023 - 17:02

Umuhanzi wo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika Jason Derulo afatanyije na Joe Burrow bishimiye gushora imari muri volleyball y'abagore muri Amerika.

Umuhanzi Joson Derulo agiye gutangira gushora imari mu mikino ya Volleyball y'abagore muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Derulo agiye gufatanya na Joe Burrow usanzwe ari umushoramari ukomeye muri shampiyona y’abakobwa babigize umwuga mu ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball muri Amerika.

Umuhanzi Derulo akaba yarashoye amafaranga mu mikino ya volleyball ya shimpiyona izabera muri Omaha, Nebraska.

Derulo akaba yavuze ko imigambi ye ari uko ashaka gufasha abakinnyi ba volleyball "kubaho inzozi zabo" kuko bakina umukino bakunda.

Mu magambo ye yagize ati" Volleyball y'abagore irayoboye, ntabwo abagabo aribo bayoboye. Ndashaka ko pro volley nyayo iba urubuga ruhindura siporo y'abagore ubuziraherezo." 

Nubwo Aba bombi bafatanyije gushora imari muri iyi mikino ya volleyball, ariko ntiharamenyekana umubare w'amafaranga bashoyemo.

Imikino y'intoki ya Volleyball itegurwa na Pro Volleyball Federation iteganyijwe gutangira muri Gashyantare 2024 ,ikaba  izakinirwa hirya no hino mu gihugu.