Ni igitaramo cyari cyiswe "Harmonize and Friends" byari byitezwe ko kiba ku wa 20 Gicurasi 2023 i Londres mu Bwongereza, aho abahanzi barimo Harmonize, Bruce Melodie na Khaligraphy Jones bagombaga gutaramirayo.
Byatunguye aba bakunzi babo kuko uyu munsi wageze Harmonize yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Bruce Melodie na we yibereye i Kigali.
Uretse Harmonize na Bruce Melodie, abandi bahanzi byavuzwe ko batumiwe muri iki gitaramo harimo Umunya-Nigeria Skales, Umunya-Uganda Spice Diana n’Umunya-Kenya Khaligraph Jones.
Si ubwa mbere ikinyoma cy’uko aba bahanzi bagiye gutaramana kibeshywe Abanyarwanda.
Mu 2022 Harmonize nabwo yabeshye Abanyarwanda igitaramo cyagombaga kubera i Kigali ku wa 18 Kamena 2022, mu ruhererekane rw’ibyo yagombaga gukora bizenguruka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibitaramo bya ’Afro East Carnival’ byari byatangijwe na Harmonize wari wavuze ko bizazenguruka mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, harimo n’u Rwanda.
Ni ibitaramo byagombaga gutangirira i Nairobi bigakomereza i Mombasa, i Bujumbura mu Burundi, i Dar es Salaam muri Tanzania n’i Kampala muri Uganda, mbere yo kugera i Kigali mu Rwanda ku wa 18 Kamena 2022, ubundi bigasorezwa i Londres mu Bwongereza.
Icyakora abakunzi b’umuziki mu Rwanda n’aha hose ibi bitaramo byagombaga kunyura, barategereje amaso ahera mu kirere, yewe uyu muhanzi nta n’icyo aravuga kuri ibi bitaramo bye bitabashije gukomeza.
Ibi bitaramo byatangiriye muri Tanzania ku wa 5 Werurwe 2022 byari byatumiwemo Bruce Melodie, icyakora bitewe n’uko yari afite ubukwe bwa mushiki we ku wa 6 Werurwe 2022, ntibyakunda ko abyitabira.
