Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023, Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bateje impanuka i New York ho muri Amerika nyuma yo gukurikirwa n'Abanyamakuru bashaka kubafotora.
Byose byatangiye ubwo Prince Harry n'umugore we Megan ndetse na nyina wa Meghan Doria Ragland bari bavuye mu birori bya Women of Vision awards, i Ziegfeld Ballroom ho muri Midtown Manhattan.

Prince Harry ari kumwe na nyirabukwe n'umugore we
Ku bw'ibyo, ubwo ibi bihembo byasozwaga, aba bombi bagiye mu modoka zabo barataha gusa Abanyamakuru bahita batangira kubakurikira.
New York Times yatangaje ko Abanyamakuru bakurikiranye Prince Harry n'umugore we mu gihe cy'amasaha abiri yose. Uko bakomeza kubakurikirana niko nabo batwaraga cyane.
Kuri iyi mpamvu, byaje kugera aho biteza akavuyo mu muhanda kugera ubwo byaje guteza impanuka, ubwo imodoka zatangiraga kugongana.


Prince Harry na Meghan Markle bakurikiwe n'Abanyamakuru biteza akavuyo mu muhanda imodoka zirasekurana
Nubwo habaye kugongana kw'imodoka, ariko nta muntu n'umwe wabikomerekeyemo, abantu bose ni bazima nk'uko Polisi yabitangaje ndetse naba nyirubwite.
Ibi byabaye, byahise byibutsa urupfu rwa Diana nyina wa Prince Harry i Parris mu Bufaransa mu 1997 ubwo we n'umugabo we nabo bakurikirwaga n'Abanyamakuru mu buryo busa nkubu neza, gusa ku bw'amahirwe make baje kurenga umuhanda bahita bahasiga ubuzima.
