Rayvanny akomeje gushora akayabo mu muziki atitangirira itama

Rayvanny akomeje gushora akayabo mu muziki atitangirira itama

 Mar 30, 2023 - 09:19

Nyuma y'uko mu mwaka ushize atwitse inzu kubera amashusho y'indirimbo I miss you, Rayvanny yatangaje ko yakoresheje miliyoni 70 Tz's mu cyumweru ategura indirimbo ye nshya yakoreye mu mijyi 5.

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Rayvanny yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko avuze ko yakoresheje umurengera w'amafaranga mu gihe gito.

Yatangaje ko yakoresheje miliyoni 70 z'amashilingi ya Tanzania ziri muri miliyoni 32 frw mu minsi irindwi aho buri munsi yakoreshaga miliyoni 10 Tz's.

Uyu muhanzi yavuze ko abantu bagomba kwitega amashusho y'indirimbo ye ikurikiyeho kuko yamuhenze cyane ndetse amashusho yayo yayafatiye mu mijyi itanu.

Rayvanny yavuze ko ibyo byose abikorera abakunzi b'umuziki we n'abafana be muri rusange.

Rayvanny yibukije abantu ubwo umwaka ushize yatwikaga imodoka n'inzu arimo gufata amashusho y'indirimbo yakoranye na Zuchu yise "I miss you".

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)