Inkuru idasanzwe y'umwana Abhinav warimo akiniraga hanze iwabo i Katukuri,mu mudugudu muto wo muri Leta ya Telangana, mu gihugu cy'u Buhinde, inkende zamanuye ibuye rinini hejuru ye rimugwaho ahota apfa ako kanya.
Uyu muhungu yari amaze gukira impanuka yakoze mu mezi atandatu ashize, ubwo yagwaga ku cyuma kikamukata ku muhogo.
Ababyeyi be bitwa Rajitha na Srikanth, bari barishyuye amadolari arenga 6.000 kugira ngo umwana wabo avurwe ubwo yagwiraga kiriya cyuma cyamukebye ku ijosi.
Ibitangazamakuru byo muri ako gace bivuga ko yari amaze gukira burundu mbere y'uko izi nkende zimutera iri buye agahita apfa.
Abaturage bo muri ako gace bamaze imyaka itari mike binubira izi nkende, kubera ko zikomeje kubahemukira.
Hirya no hino mu Buhinde, akaga gaterwa n’inkende kamaze kwiyongera ku buryo abayobozi batekereje ku ngamba zikomeye, nko gushaka urukingo rwo kuzitera ngo ze gukomeza kororoka.
Izi nyamaswa zishinjwa ibitero byinshi by’ubugizi bwa nabi mu myaka ishize.
BJP MP Raj Kumar Chahar aherutse kubwira inteko ishinga amategeko mu Buhinde ko nta gikozwe izi nkende zizakomeza kwica abaturage.
