Jay-Z ku mwanya wa mbere mu baraperi b'ibihe byose 

Jay-Z ku mwanya wa mbere mu baraperi b'ibihe byose 

 Feb 9, 2023 - 15:05

Urutonde rwasohowe na Billboard ifatanyije na Vibe, bakaba bashyize umuraperi Jay Z ku mwanya wa mbere mu baraperi bakomeye b'ibihe byose munjyana ya hip- hop

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 y'injyana ya Hip Hop, Billboard na Vibe bafatanyije gushyira ahagaragara urutonde rw'abaraperi bakomeye b'ibihe byose.

Ku isonga, uru rutonde rukaba ruyobowe n’umuraperi akaba n'umucuruzi watsindiye ibihembo byinshi bya Grammy awards inshuro 24 Jay-Z.

Ku wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023, akaba aribwo uru rutonde rwasohotse.

Kugira ngo uru rutonde rukorwe byasabye gutekereza cyane no kuganira byimbitse kugira ngo badakora ikosa narimwe muri uru rutonde. Ibi ni ibyatangajwe nabateguye uru rutonde.

Dore urutonde rw'abaraperi 10 b'ibihe byose munjyana ya Hip Hop rwakozwe na Billboard na Vibe:

10. Nicki Minaj

9. Snoop Dogg

8. Drake

7. Lil Wayne

6. The Notorious B.I.G

5. Eminem

4. Tu Pac

3. Nas

2. Kendrick Lamar

1. Jay Z

Abandi bahanzi b'ibyamamare baje kuri uru rutonde harimo: Rick Ross waje ku mwanya wa 50, Lauren Hill waje ku mwanya wa 30, 50 Cent ku mwanya wa 17 ndetse na Kanye West waje ku mwanya wa 11.

Kuri uru rutonde kandi mu myanya 10 ya mbere hakaba hajemo umugore umwe rukumbi Nicki Minaj.