Abahungu ba Zari barize ayo kwarika

Abahungu ba Zari barize ayo kwarika

 Mar 17, 2023 - 13:38

Abahungu Zari yabyaranye na Ivan Semwaga, bananiwe kwihangana barira ayo kwarika ubwo bari bagiye gusura imva ya se.

Umunyamideri akaba n'umuherwekazi muri Africa, Zari Hassan yongeye gutuma abantu bashengurwa n'urupfu rw'uwahoze ari umugabo we Ivan Semwaga.

Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragazaga agahinda abana be b'abahungu bagize nyuma yo gusura imva ya Papa wabo witabye Imana azize impanuka mu mwaka wa 2017.

Aba bahungu ni abo Zari yabanyaranye na Ivan Semwaga wari umuherwe muri Uganda akaza kwitaba Imana azize impanuka nyuma y'igihe atakibana na Zari bari baratandukanye.

Aya mafoto Zari yayaherekesheje amagambo agira ati "biraza kumera neza bahungu bange" 

Nyuma y'uko Zari atandukanye na Ivan Semwaga, nibwo yahise ajya mu rukundo na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri umwe w'umuhungu n'undi w'umukobwa ari nawe mwana w'umukobwa Diamond afite wenyine. 

Mu minsi yashize, abagande benshi bamaganye igikorwa Zari yakoze cyo kujya gusura imva y'uwahoze ari umugabo we bagerayo bagatangira kwifotoza bameze nk'abazinduwe no kwifotoza.

Mu minsi yashize, Zari n'umukunzi we yasimbuje Diamond bari baryohewe n'ubuzima i Dubai aho bari barasohokeye bagiye kurya ubuzima.