Kuri uyu munsi kuwa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 nibwo byari byitezwe ko Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] agezwa imbere y’Urukiko akaburana ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina aregwa.
Byari byitezwaho ko nyiri Rwanda Inspiration BackUp, Prince Kid aburana kuko kuwa 15 Ugushyingo 2022 urubanza rwari rwasubitswe mu buryo butamenyekanye.
Kuri iyi nshuro urubanza ryasubitswe nyuma y’uko abanyamategeko n’abunganizi ba Prince Kid basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abo batangabuhamya batatu batanga ubuhamya kuri Prince Kid, bashyirwa ahantu hazwi kandi hizewe kugirango ubuhamya batanga bugire ireme aho gutangirwa ahatazwi.
Prince Kid n’umwunganizi we mu mategeko Me Nyembo Emelyne, bamaze igihe kirenga isaha imbere y'inteko iburanisha, basaba ko urubanza rwasubikwa, abatangabuhamya bagashyirwa ahantu hizewe ku mpande zombi, birangira hemejwe ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku tariki 25 Ugushyingo 2022.
Me Nyembo yabwiye itangazamakuru ko abo batangabuhamya babarizwa ahantu hatizewe n’impande zombi bityo ko bashyirwa ahantu hizewe kugirango ubuhamya bwabo buhabwe agaciro.
kuwa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rusaba abatangabuhamya batatu.
Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.
View this post on Instagram
Prince Kid kandi ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
