Amazina nyakuri ni Stanley Omah Didia waje kumenyekana mu muziki nka Omah Lay. Uyu muhanzi yatangaje inzira itaramworoheye yakuriyemo, aho ngo yakuriye mu gatsiko k'abanyabyaha.
Omah Lay w'imyaka 26, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yabaganirije ubuzima bugoranye yanyuzemo, harimo gukura ari inzererezi mu muhanda.
Mu magambo ye ati " Nakuriye mu bagizi ba nabi. Byari ibintu by'ubusazi cyane, kuko nakuriye mu gace ka Marine Base ko muri Port Harcourt ho muri Nigeria. Niba kandi uzi aho hantu, abantu ntibigeraga baherekeza mu gihe nakuraga."

Omah Lay wakuriye mu buzima bw'imihanda akaza kuvamo icyamamare muri muzika
Yakomeje agira ati " Nakuriye iruhande rw'abanyabyaha, n'ibindi bintu bimeze nka gutyo. Nakuriye mu kiraro aho nacuruza ibintu binyuranye n'amategeko n'ibindi byose bihabanye n'amategeko."
Ati " Nanyuze mu bibazo byinshi mu buzima bwange, ariko ibyo bintu ni byo byatumye mba uwo ndiwe uyu munsi. Ndashimira Imana kuba narakuriye aho hantu ariko nkabasha gukura."
Nubwo Omah Lay yakuriye muri ubu buzima bugoranye gutya, ariko yavuze ko atakwifuza ko hari undi muntu wakurira mu buzima nk'ubwo yakuriyemo.
Omah Lay yavutse ku wa 19 Gicurasi 1997, avukira i Port Harcourt mu Leta ya Rivers muri Nigeria. Ni Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ku va mu 2019 kugera magingo aya.
"I grew up among criminals"
—
- Omah Lay pic.twitter.com/UJS2nC63Zn
