Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni agace gato abantu bakase mu kiganiro Christian yakoranye na Lynda bakinyuza kuri YouTube, aho Christian yumvikana avuga uburyo Lynda asigaye amunaniza.
Christian yumvikana avuga ko iyo yagiye ku kazi agatinda, Lynda biramurakaza akavuga ko aba yamutaye mu nzu wenyine nyamara undi aba yagiye gushaka ibitunga urugo.
Muri icyo kiganiro Lynda yamushinjaga kumwima umwanya nk'umugore we, kumuca inyuma akaba aribyo bituma atinda gutaha, yanamubamagara kuri telefone akanga kumwitaba.
Yakomeje yinginga Lynda amubwira ko agiye guhagarika kujya ajya ku kazi kugira ngo bage birirwana, gusa na none Lynda akavuga ko ataba mu rugo rutarimo amafaranga.
Ibi byatumye uyu mugabo yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bavuga ko ibyo ari gukora bidakwiye umuntu w'umugabo.
Bavuga ko kujya kuri camera akarira ari umuntu w'umugabo ari igikorwa kigayitse, ndetse ko ashobora kuzabyicuza mu gihe bazaba bamaze kubyara.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuze ibyo abantu babonye muri icyo kiganiro ntaho bihuriye n'ukuri ahubwo ni ibyo baba bateguye kugira ngo bashimishe abantu gusa.
Basabye abantu kubifata nk'uko bareba filime zisanzwe, ntibumve ko bifite aho bihuriye n'ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ati "Bavandimwe banjye, ibigaragara byose mu mashusho si ubuzima bwacu bwite. Byinshi dukora biba ari ugukina nk'uko mwareba filime umuntu apfa cyangwa bamukubita, ntaho bihuriye n'ukuri.
"Mureke gufata buri kintu cyose cyo muri aya mashusho nk'ikintu gikomeye cyane. Byari ugukina gusa, prank yo gusetsa no kwidagadura.
Mu kiganiro baherutse kugirana na 'B&B FM', Christian yavuze ko yiteguye gushyigikira umugore we Lynda mu byo akora yaba kuri YouTube no muri sinema muri rusange, mu gihe cyose abona abikunze kandi byinjiza amafaranga.
Yavuze ko n'ubwo adasanzwe agaragara kuri camera, ariko ko igihe nikigera abantu bashobora kuzamubona nawe akina filime mu rwego rwo gushyigikira Lynda.
Aba bombi barushinze tariki 08 Gashyantare 2026, biyemeza kubana akaramata imbere y'Imana n'abantu nyuma y'uko bari baramaze gusezerana imbere y'amategeko.
Ibyo Lynda na Christian banyuza kuri YouTube ntaho bihuriye n'ubuzima bwabo bwite


